Hakenewe kwereka abaturarwanda inyungu zo kwiga ikinyarwanda kuruta kabasaba ku kimenya

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

None tariki ya 21 Gashyantare u Rwanda rurizihizi umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire.Insangamatsiko iragira iti “dukoreshe ikinyarwanda kinoze twese”
Abantu batandukanye bakomeje kwibaza ibibazo ku mibereho y’ururimi rw’ikinyarwanda,bamwe bati”ni izihe nyungu ziri mu kumenya ikinyarwanda?Abandi bati “ahubwo se ni izihe ngaruka zo kutamenya ikinyarwanda , Abandi bati “ese hagati yo gusaba abantu kwiga no kumenya ikinyarwanda no kubereka impamvu bakwiye gushishikazwa no ku kiga , ni iki gikenewe kurusha ikindi?

Abasesengura imibereho y’ikinyarwanda muri iki gihe basanga ari ururimi rufite ibibazo ariko biterwa ahanini n’agaciro gake ruhabwa mu buzima bwa buri munsi bw’igihugu ku buryo nta gikozwe mu myaka iri imbere abanyarwanda bazashiduka bivugira indimi z’amahanga gusa ikinyarwanda cyarabaye amateka.
Umwe mu baganiriye na¬† VALUENEWS agira ati”kuba abantu bibanda ku ndimi ‘amahanga si uko byoroshye kuziga kuruta ikinyarwanda,ahubwo nuko arizo ziri ku ibere ku isoko ry’umurimo.Niba atari ngombwa ko nandika ibaruwa isaba akazi mu kinyarwanda, raporo nkaba ntayisabwa mu kinyarwanda,najya guhugura abanyarwanda bikaba binsaba gutegura ibyo njya kwigisha mu zindi ndimi zitari ikinyarwanda,hirya ubwo nimpamvu ki wambwira ko njyewe nkeneye kumenya ikinyarwanda?”
Uyu muvandimwe akomeza atanga ingero z’ibihugu bimwe nka Misiri aho hafi ubuzima bwose bw’igihugu bakoresha ururimi rwabo “icyarabu”.Ati ” biga mu cyarabu,akazi gikorwa mu cyarabu,bateza imbere icyarabu”.

Uyu musesenguzi ati ” niba natwe nk’u Rwanda tudashoboye gushyiraho gahunda ihamye nkiyo ku mikoreshereze y’ikinyarwanda ntitwakabaye kuba dutangazwa nuko abana bacu batazi ikinyarwanda kuko nta mpamvu tubaha zo ku kimenya.
Hari undi muturage wo mu Karere ka Nyarugenge,Umurenge wa Rwezamenyo nawe aganira na VALUENEWS ku mikoreshereze y’ikinyarwanda yagize ati “umuntu yiga ibizamugirirra akamaro bikenewe ku isoko ry’umurimo.ubundi se barakimenya ngo kibafashe iki?kuganira na ba nyirakuru?”

Leta ibifitemo uruhare runini

Abasesenguzi bagaragaza ko inzego za Leta zitandukanye zifite uruhare rukomeye mu gutuma uru ururimi ruta agaciro karwo.Uwitwa Mwiza nawe utuye I Kigali ati”Ese ubundi Leta ibi byose irabizi?,abayobozi n’abatanga akazi ibi barabizi?niba babizi se babiha akahe gaciro?”
Mwiza akomeza agaragaza uruhare rw’inzego zitandukanye mu gutesha agaciro ururimi rw’ikinyarwanda.Ati “abadepite ntibakabaye babigaragaza nk’ikibazo kuko nibo bashyiraho amategeko.bazashyireho amategeko aha agaciro ikinyarwanda mu kazi barebe ko hari utakiga.”
Hari nundi nawe mu mvugo yumvikanamo intimba n’agahinda wagize ati“abategetsi nibo bishe ururimi rwacu,uziko hari inbwirwaruhame za bamwe mu batagetsi zirangira narwaye ikirungurira!”

Ikibazo cy’imyigire

Kuri ubu usanga ababyeyi bose bashishikajwe no kumva abana babo bavuga neza indimi z’amahanga kuruta ikinyarwanda.Hari naho abafata abavuga ikinyarwanda nk’abakoze amahano!
Mu mashuri atandukanye kumva abana bakoresha ikinyarwanda baganira, biga amasomo,bakina ni gake cyane.Abagikoresha nabo bafatwa nk’abaswa kuko batazi indimi z’amahanga!
Ibi ngo bitizwa umurindi n’agaciro gake gahabwa ikinyarwanda mu muryango nyarwanda.
Iby’ikinyarwanda rero byahumiye ku mirari aho magingo aya na Leta yategetse ko ururimi rwo kwigishamo mu mashuri ari icyongereza. Aha rero niho abasesengura bahera bibaza igitera Leta impungenge zuko abenegihugu batamenya cyangwa ngo bakoreshe ururimi rwabo kavukire,nyamara bigaragara ko no muri politiki zitandukanye nta bushake Leta igira bwo guteza imbere Ikinyarwanda.
Kuri uyu munsi hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire Leta yari ikwiriye kuzirikana ko ururimi kavukire ruri mu birinda ubusugire bw’igihugu ndetse rukanasigasira ubumwe bw’abatuye igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *