Inama ya Gatuna si iyo gufungura imipaka-Nduhungirehe

Ambasaderi Nduhungirehe Olivier (archives)

Abakuru b’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2020 barahurira ku mupaka wa Gatuna/Katuna mu nama ya kane igiye kubahuza hagamijwe gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda rigeze.

Ifungurwa ry’imipaka hagati y’ibihugu byombi ni kimwe mu byitezwe n’abantu batandukanye ukurikije ibivugwa mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
K’urundi ruhande ariko Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe ubutwererane bw’Akarere Ambasaderi Olivier Nduhungirehe avuga ko ikigenderewe cyane muri iyi nama atari ifungurwa ry’imipaka ahubwo ko ari ukureba niba ibyumvikanyweho n’impande zombi byarashyizwe mu bikorwa.

Mu kiganiro na Radio y’Igihugu Ambasaderi Nduhungirehe yagize ati”ni inama y’Abakuru b’ibihugu ya kane si iyo gufungura imipaka,uretse ko atari n’u Rwanda rwayifunze”
Nduhungirehe asobanura ko inama yo kuri uyu wa gatanu igamije kureba niba ibyiyemejwe n’impande zombi byarubahirijwe,biri mu nzira nziza.Yongeraho ko “hakiri kare ngo umuntu avuge ko imipaka yafungurwa kuko ibyemejwe ko bikorwa bitararangira.”
Ku munsi w’ejo tariki ya 20 Gashyantare 2020 niyo yari tariki ntarengwa Leta y’u Rwanda yari yahaye iya Uganda kuba yatanze igisubizo ku byo u Rwanda rusaba icyo gihugu gushyira mu bikorwa kugira ngo inzira yo gukemura ibibazo bivugwa hagati y’ibihugu byombi irusheho kuba Nyabagendwa.

Hari amakuru ko Uganda yaraye yandikiye u Rwanda itangaza ibimaze gukorwa ,ariko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu hari ibigaragarira amaso u Rwanda rwari rwasabye bitarashyirwa mu bikorwa,ku buryo bigoranye kuba abantu bakwemeza ko mu myanzuro y’ inama y’Abakuru b’Ibihugu yo kuri uyu wa gatanu hazamo n’uwo gukomorera urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Kugeza ubu ibintu bitatu nibyo u Rwanda rwari rwasabye Uganda kuba yubahirije mbere yuko iyi nama iba:Harimo gukora iperereza ku ishyirahamwe ryitwa “Self Worth Initiative ” ngo rikorana na RNC mu bikorwa byo gukusanya inkunga ihabwa imitwe igamije guhungabanya u Rwanda rikorera muri Uganda ndetse nuko abariyoboye baryozwa ibyo bakora kuko bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Hari ugukurikirana ingendo za Charlotte Mukankusi muri Uganda, by’umwihariko muri Mutarama 2020 no guhagarika pasiporo ya Uganda No A000199979 yahawe uyu Mukankusi na Guverinoma ya Uganda.Uyu Mukankusi ni komiseri Ushinzwe ibya diporomasi muri RNC.

U Rwanda kandi rwibukije Uganda ko abagabye bakanayobora igitero mu Kinigi bose batarushyikirijwe kuko uretse babiri boherejwe ku wa gatatu hari abandi babiri bataroherezwa bari ku rutonde u Rwanda rwatanze,ari bo Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye bakunze kwita Gavana.
Uganda yagombye kuba yagaragaje ibyakozwe kuri ibi byifuzo by’ u Rwanda bitarenze ejo ku wa kane tariki ya 20 Gashyantare 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *