Yanditswe na UMUHIRE Valentin
Inama ya kane yahuzaga abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse n’abahuza , ku kibazo cy’umubano udahagaze neza hagati y’ibihugu byombi isoje itanze icyizere ko urujya n’ uruza rw’abantu n’ibintu rushoboka nibura nyuma y’iminsi mirongo ine n’itanu uhrereye kuri uyu wa 23 Gashyantare 2020.
Ni nyuma y’uko abantu benshi bari biteze ko iyi nama iza gufata umwanzuro urimo no gufungura imipaka hagati y’ibihugu byombi , ariko ikaba irangiye atariko bigenze ahubwo hatanzwe igihe byazasuzumirwaho.
Kugira ngo ibyo nabyo bishoboke hari ibigomba kubanza gukorwa cyane cyane ku ruhande rwa Uganda.Yasabwe gukurikirana abantu bose Leta y’u Rwanda yayibwiye ko babangamiye umutekano n’ubusugire by’u Rwanda kandi bakaba baba muri Uganda ari naho bakorera ibyo bikorwa .
Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama n’uko Uganda igenzura ibyo bikorwa mu gihe cy’ ukwezi kumwe , hanyuma yasanga ibyo u Rwanda ruvuga bifite ishingiro bigahagarikwa , kandi Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi igaterana mu minsi mirongo itatu kugira ngo isuzume niba koko byarakozwe .
Nyuma y’iri suzuma niho hatekerezwa gahunda yo kurekura urujya n’uruza rw’abantu n’ ibicuruzwa ku mpande zombi gusa hatanzwe iminsi 15 uhereye igihe isuzuma rizakorerwa kandi bikazashingira ku byarivuyemo.
Muri iyi nama kandi hanasinywe amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha , amasezerano yasinywe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga ku mpande zombi, Dr Biruta Vincent ku ruhande rw’ u Rwanda na Sam Kutesa ku ruhande rwa Uganda .
Ndabona rwose birimo biraza mu minsi Mike turaba tubasha kugera Ni hakurya yimipaka kwihahira
Great website. Lots of helpful info here. I’m sending it to a few of my friends. thanks for your hard work!