Minisiteri y’Uburezi yatangaje amabwiriza mashya agenga kwimura,gusibiza,kwirukanwa no guhindurirwa ishuri

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Nyuma y’imyanzuro y’umwiherero wa 17 w’abayobozi b’Igihugu yatangajwe ejo ku wa gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2020 igatangaza umwanzuro wo gukuraho ibintu byo kwimura abanyeshuri kandi badafite amanota ahagije,Minisiteri y’Uburezi yahise itangaza amabwiriza mashya agenga uburyo bwo kwimura,gusibiza,kwirukanwa no guhindurirwa ishuri.

Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura mu mwiherero wa 17

Ni amabwiriza ya Minisitiri No 001/MINEDUC/2020 yo ku wa 21/02/2020.
Muri ayo mabwiriza hagaragaramo ishyirwaho ry’akanama gashinzwe kwimura,gusibiza no kwirukana abanyeshuri ndetse bakanagaragaza uburyo bizajya bikorwamo hashingiwe ku byiciro abanyeshuri bigamo.
Minisitiri w’Uburezi kandi yanahise yandikira abayobozi bw’Uturere atanga amabwiriza yo guhita bashyira mu bikorwa ayo mabwiriza.
Muri iyo baruwa VALUENEWS ifitiye kopi Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene aragira ati” nshingiye ku mabwiriza agenga kwimura,gusibiza,kwirukanwa no guhindurirwa Ikigo ya Minisitiri w’Uburezi yo ku wa 21 Gashyantare 2020,ndasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri guhagarika imigirire yo kwimura abanyeshuri badafite amanota abemerera kwimuka ahubwo bagashyirwa ingufu mu buryo bwo kwimura abanyeshuri babifitiye ubushobozi hagamijwe kwimakaza ireme ry’Uburezi ku nzego zose z’imyigire.”

Umwanzuro wa 10 w’umwiherero wa 17 w’Abayobozi wabaye kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 19 Gashyantare uvuga kuri iki kibazo.Ugira uti”guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze ( promotion automatique) hagamijwe kwimakaza ireme ry’Uburezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *