Uganda n’u Rwanda basinyanye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha.

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Ba Minisitiri Biruta (Rwanda ) na Kutesa (Uganda) basinya amasezerano imbere y’Abakuru b’Ibihugu)

Ni amasezerano yasinyiwe imbere y’Abakuru b’Igihugu byombi Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Paul Kagame w’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2020.

Hari kandi n’abahuza bombi ,Perezida wa Angola Lourenco na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Antoine Felix Tshisekedi .

K’uruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta naho ku ruhande rwa Uganda ashyirwaho umukono na Sam Kutesa ,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda.

Aha masezerano aje gukemura ikibazo cyavugwaga hagati y’u Rwanda na Uganda .U Rwanda rushinja Uganda kuba ishyigikira abakora ibikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano warwo ,ingingo yanashimangiwe mu nama yo kuri uyu wa gatanu,aho Uganda yasabwe gukurikirana iki kibazo kandi isabwa kuba yahagaritse ibyo bikorwa bitarenze iminsi mirongo itatu uhereye kuri iyi tariki amasezerano yasinyiweho.
Nyuma y’iminsi 30 impande zombi ziyemeje kuzakora ubugenzuzi ko ibyo bikorwa bitakiriho,ari naho bizahera biniyemeza gufungura imipaka mu minsi 15 ,kugira ngo Urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi rwongere rusagambe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *