Abaturage baranenga imyitwarire ya bamwe mu bayobozi

 

Rimwe na rimwe mu Rwanda hagiye humvikana bamwe mu bayobozi bakubita abaturage , abandi bakabacunaguza mu buryo butandukanye ndetse hari n’abavuzweho kunyereza ibyagenewe abaturage .Bamwe muri bo barabihanirwa ,abandi bakihanangirizwa .
Kuri ubu abaturage bavuga ko hari indi ngeso yadukanywe na bamwe mu bayobozi yo gutuka abaturage , kubasebya imbere y’abandi no kubatesha agaciro cyane cyane bigakorwa mu mvugo abayobozi bamwe bakoresha imbere y’abaturage .

Ni imvugo akenshi abaturage bavuga ko zigaragaramo kwishongora, ubwirasi, gutukana , no kudaha agaciro umuntu nk’ikiremwamuntu.
Mu minsi ishize ,TV1 iherutse gukora icyegeranyo cy’imvugo zagiye zikoreshwa na bamwe mu bayobozi mu baturage , ariko ugasanga zibangamye ndetse abaturage bakazifata nk’imyitwarire igayitse y’abo bayobozi .
Ni icyegeranyo bise “imvugo za bamwe mu bayobozi zumvikanye nabi mu baturage .”Ugendeye kuri iyi nyito wakumva ko ibyo abayobozi bavuze abaturage babyumvise ukundi kandi nyamara byari bifite ishingiro n’impamvu .Oya !Abasesenguye iby’izi mvugo tugiye kugarukaho bagaragaza ko ari “imvugo nyandagazi zidakwiye kuba zikoreshwa n’abayobozi by’umwihariko imbere y’ abo bayobora “
Inkuru ya TV1 yo ku itariki 21 Gashyantare 2020 ishyira ahagaragara bamwe mu bayobozi bagiye bagaragarwaho na bene izo mvugo .
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’ igihugu Madamu Nyirarukundo Ignatienne , muri iyo nkuru agaragara ari kuganira n’abaturage bajyanwe mu kigo ngororamuco cya Iwawa.

Ubwo yaganiraga n’umugabo ufite abana umunani ntabwo yumvikanye nawe ku mubare w’abana afite .Ubwo uyu mugabo yamubwiraga ko afite abana umunani , Minisitiri Ignatienne yabaye nk’uwikanga , maze atangira ku muhata ibibazo.Ati “ariko se wowe abo bana umunani wari mu irushanwa ?” Umugabo aramusubiza ati “oya ntabwo nari mu irushanwa ni Nyagasani wabampaye .”
Byabaye nk’ikinamico maze Minisitiri aramusubiza ati “ reka reka wimubeshyera {Nyagasani}, Nyagasani se niwe ushyigikira abantu batita kubo babyaye?” Minisitiri Nyirarukundo yasabye uwo mugabo kutongera kugira icyo avuga ati “Ubu rero uranyiteje ,ugabanye amagambo”.
Nyuma yaho gato Minisitiri Nyirarukundo yongeye kugaragara kuri televiziyo nabwo ari mu kigo gikusanyirizwamo abafashwe nk’inzererezi cya Gashonga mu Karere ka Rusizi nabwo aganira n’abahacumbikiwe .
Icyo gihe yabajije umugabo bivugwa ko yahazanywe kubera ko bamufashe atagira ibyangombwa ati “kwanza wowe uri umuhirimbiri ? Ufite umuryango ? Undi aramusubiza ati “umugore wanjye yarapfuye ,ariko mfite abana batatu”.
Minisitiri yakomeje amuhata abibazo ati “ubuse abo bana uzababwira ko aha waje gukora iki? waje gusura ? waje gutembera ? uri mu kiruhuko ? urihe ?

Mu ijwi ryo hasi cyane, ritumvikana icyo yasubizaga Minisitiri, umuturage yabaye nk’ubuze aho arigitira maze Minisitiri ati “ahubwo wararindagiye .”

Muri icyo cyegeranyo cya TV1, hagaragaramo na Dr Marc Cyubahiro Bagabe wahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge .We,ubwo yasobanuriraga abanyamakuru impamvu ku isoko hagaragara ibicuruzwa nk’ isukari bitujuje ibiro bikwiye , yagize ati “ dukorana n’ amabandi , abacuruzi ni amabandi “ Aha Cyubahiro yabwiraga abanyamakuru ko hari bamwe mu bacuruzi banusura ibyo bacuruza bikitirirwa ko ari RSB idakora akazi kayo neza .

Mu kubisobanura birambuye yagize ati “baratwishe , twarashize , ubu turarwana n’ingengera, turarwana n’amabandi, abacuruzi ni amabandi.”

Aha TV1 inagaragaza amagambo , uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Evode Uwizeyimana yigeze gukoresha mu nama ya 14 y’Umushyikirano asubiza ku gitekerezo cyari cyatanzwe na Musenyeri Nzakamwita ku birebana n’amakimbirane akomeje kuvugwa mu ngo , Minisitiri Evode akamusubiza agira ati “ariko ubundi ko ari Musenyeri atagira urugo iby’umutekano w’ ingo abimenya ate ?”

Izi mvugo cyangwa ubu buryo bamwe mu bayobozi bakoresha mu ruhame, abazisesengura bagaragaza ko zidakwiye umuyobozi yewe n’umunyarwanda uwo ari we wese .Hari ababona ko “ari uburyo bwo kwishongora no kwereka abaturage ko bari munsi cyane y’abayobozi , ibintu binyuranije n’ihame ry’imiyoborere myiza rishimangira ko abayobozi ari abagaragu b’abo bayobora.”
Umwe mu basesenguzi ati “umuyobozi wita umuturage umuhirimbiri nawe aba afite icyo abura mu mutwe we “

Sam Gody Nshimiyimana , umunyamakuru urimazemo igihe kirekire agaragaza igisobanuro cy’ ijambo umuhirimbiri .

Munyandiko ye yise “Je suis UMUHIRIMBIRI! “ bisobanuye ngo ndi umuhirimbiri (aha yashakaga kuninura bamwe mu bayobozi bita abantu imihirimbiri, dore ko barenze umwe, yagize ati “guhirimbira si ugukena ku mufuka, cyangwa kugira inzara imbere y’imbavu.Guhirimbira hiyongeraho no kubura indangagaciro –muntu ku buryo rubanda ubamo iguha akato, ikagucira urubanza,ukaba rubebe,umwe udakaraba,udasokoza,utamesa,udatinya imyaka y’abaturanyi,mbese asa nka rya tungo Paditri Kagame yise itungo ryo mu batindi, abarikunda umuhore bakaritazira indyoheshabirayi, abubu bakaryita akabenzi .” Sm Goddy asoza agira ati “ngiyo isura y’Umuhirimbiri”

Itegeko ngenga no 61/2018 ryo ku wa 10/09/2008 rigenga imyitwarire y’abayobozi rigaragaza uburyo abayobozi bakwiye kwitwara imbere y’ abo bayobora , ibyo babujijwe ndeste n’ ibihano bashobora gufatirwa igihe barengereye mu myitwarire yabo.

Abaturage nabo bagasaba abayobozi bakirangwa n’ imvugo zumvikanamo gupfobya abaturage ndetse no kubatesha agaciro kuzizinukwa kuko uretse no kubatesha agaciro bo ubwabo mu baturage zinatesha agaciro umuco nyarwanda n’ igihugu muri rusange .

Ubwanditsi @VALUENEWS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *