Abaza kwigira k’u Rwanda bishyura ibibagendaho

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Ubunararibonye bw’u Rwanda mu kwishakamo ibisubizo ni kimwe mu bituma abanyamahanga benshi barugana kugira ngo basobanukirwe n’uburyo abanyarwanda bakora mu kubonera umuti ibibazo bahura nabyo kandi mu buryo bubaturutsemo.

Bwana Makuza Freddy,Umuyobozi ushinzwe imari/RCI

Kubera umubare munini w’abagana u Rwanda muri iyi gahunda ,Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo abaza kurusura mu gusangira ubumenyi bajya biyishyurira ibibatangwaho nk’amafaranga y’ingendo,amafunguro,interineti ,amacumbi n’ibindi byose bitwara amafaranga igihe wakira abashyitsi.

Uku kwiyishyurira ibibagendaho bikorwa binyuze mu kigo Rwanda Coperation Initiative gikorera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Umuyobozi wungirije w’iki kigo ushinzwe imari Bwana Freddy Makuza avuga ko cyashinzwe kigamije guhuza abagana u Rwanda barukeneyeho ubumenyi n’ubunararibonye n’abanyarwanda bafite amakuru ku byo bakeneye.

Agira ati”wasangaga baza bakeneye amakuru ku kintu runaka kandi wenda afitwe n’inzego zitandukanye ,ibyo bigatuma kubazengurutsa muri zoo nzego zose bitwara umwanya munini abakozi babasobanurira ndetse bikanatwara amamiliyoni n’amamiliyoni yo kubakira no kubitaho “.

Makuza avuga ko Leta yatekereje uburyo hashyirwaho Ikigo kiborohereza kubona ayo makuru ariko nabo bakiyishyurira ibibatangwaho.Ati”buriya amazi,icyayi,interneti n’ibindi bigenda ku abashyitsi bitwara amafaranga menshi,mu kwishakamo ibisubizo rero twatekereje uko nabo bajya bagira uruhare mu kwiyishyurira ibyo byose hagamijwe gucunga neza umutungo w’Igihugu “.
Ntamubare runaka w’amafaranga yishyuzwa aba bagana u Rwanda baje kuruhahamo ubunararibonye,ariko Bwana Makuza avuga ko amafaranga basabwa kwishyura abarwa bitewe n’ingano y’itsinda ndetse n’iminsi bazamara.
Aya mafaranga ashyirwa mu isanduku ya Leta,gusa kugeza ubu ngo aboneka aracyifashishwa mu kwiyubaka kw’iki kigo.
Bwana Makuza avuga ko hari kunozwa uburyo hategurwa ubunararibonye u Rwanda rwasangiza ibindi bihugu muri gahunda zitandukanye nk’umuganda,girinka,ubudehe,Gacaca,umutekano,n’ibindi .

Gusa ngo bafite ikibazo cyo kubona abanyarwanda bazi igifaransa kinoze basobanurira abo bashyitsi mu gihe ibihugu bisura u Rwanda cyane bije kurwigiraho ari ibyo mu burasirazuba bwa Afurika, kandi byinshi bikoresha igifaransa.
Makuza ati”si ikibazo cyuko ntabanyarwanda bavuga igifaransa bahari,ariko hari inzego zimwe na zimwe usanga nta muntu n’umwe mu bafite amakuru y’urwo rwego ushobora kuyatanga mu gifaransa!”
Rwanda Cooperation Initiative yatangiye gukora mu mwaka wa 2018 ikaba ishamikiye kuri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *