Babiri bakekwaho gukubita no kwambura umucuruzi Jeanette,umwe yatawe muri yombi,undi araraswa arapfa

 

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias akaba yarashwe arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga.

Irakoze Emmanuel yafatiwe I Kanombe aho acumbitse

Aba bombi bakekwaho gukubita no kwambura Tuyisenge Jeannette, i Remera mu Mujyi wa Kigali ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, avuga ko uyu wafashwe akekwaho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge kuko ubwo inzego z’umutekano zamutaga muri yombi  iwe i Kanombe bahasanze urumogi.

Ku wa gatatu tariki 26 Gashyantare 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufatanyije na Polisi y’u Rwanda (RNP) batangaje ko barimo gushakisha abasore babiri bagaragara mu mashusho (Video) barimo gukubita ndetse bakambura amafaranga umugore wacururizaga MTN mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Ayo mashusho yagaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga yerekana abasore babiri, bagotera umukobwa inyuma y’amazu ari i Remera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Migina, imbere ya Petit Stade, umwe akamuta ku munigo, mu gihe undi amwambura agakapu karimo amafaranga, ari nako amukubita ibipfunsi mu bice bitandukanye by’umubiri, kugeza ubwo uwo mukobwa ata ubwenge.

Iyi video yafashwe tariki 23 Gashyantare 2020 ikaba yarababaje abantu benshi bayibonye, ndetse abenshi basaba RIB na Polisi gushaka abasore bakoze ibyo.

Umukobwa wakorewe iri hohoterwa yitwa Jeannette Tuyisenge, w’imyaka 31, akaba atuye mu Kagari ka Nyabisindu, mu Murenge wa Remera, ubusanzwe  agurisha ibicuruzwa bya sosiyete y’itumanaho ya MTN imbere ya Stade Amahoro.

Bamwe mu batangabuhamya babonye ibyabaye bavuga ko Tuyisenge yatewe nyuma y’uko yari arangije akazi ke k’uwo munsi, ndetse amaze no kubika ibikoresho bye aho asanzwe abibika.

Amakuru dukesha KT Press  aravuga ko kuri ubu  akirimo kwitabwaho n’abaganga aho arwariye muri Isange One Stop Centre yo mu bitaro bya Kacyiru dore ko anafite uruhinja rw’amezi icumi.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’abakiriya muri MTN, Yvonne Mubiligi, yavuze ko barimo gufatanya na RIB mu iperereza, ndetse ko barimo no gukurikirana ibijyanye n’ubuvuzi bwe.

Yongeraho ko abakozi ba MTN basuye Tuyisenge ku wa gatatu tariki 26 Gashyantare 2020, mu rwego rwo kwifatanya na we, kandi ko bizeye ko abakoze ibi bazafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Ubwanditsi @VALUENEWS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *