Musanze:uwari visi meya wapfuye imisatsi umugore we yakatiwe igifungo cy’imyaka 5

 

Uwari Visi Meya w’Akarere ka Musanze Ndabereye Augustin washinjwaga gukubita gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke umugore we kuri uyu wa kane tariki ya 27  Gashyantare 2020 yakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Musanze igifungo cy’imyaka 5 n’ukwezi 1.

Ndebereye Augustin (wabaye iroza) waguye umusatsi w’umugore we akanamukubita

urukiko rwasanze Ndabereye Augustin, ahamwa n’icyaha cyo gukibita no gukomeretsa, rusanga yarabikoze kandi yabigambiriye bityo rumuhanisha igihano cyo gufungwa imyaka itanu n’ukwezi kumwe ndetse n’ihazabu y’amafaranga  y’u Rwanda angana na miliyoni imwe.

Mu isomwa ry’urubanza urukiko rwagaragaje ko rwasanze icyaha cyo gukubita kimuhama kuko hari ibimenyetso umugore we yagiye agaragaza ku mubiri we by’uko yakubitwaga n’umugabo we .

Ibi kandi binagaragazwa n’ubuhamya bwatanzwe n’umukozi wabakoreraga mu rugo wabwiye urukiko ko koko Ndabereye yakubise umugore we.

Ku cyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye urukiko rwasanze kitamuhama kuko ngo ubushinjacyaha bwabivuze gusa ariko ntibugaragaze ibimenyetso.

Urukiko Kandi ruvuga ko rwabonye inyandiko  y’umugore  wa Ndabereye ariwe Kamaliza yandikiye Perezida wa Repubulika zivuga akarengane n’ihohoterwa umugabo yamukoreraga ariko akaba nta bimenyetso byagaragajwe ndetse nta n’abatangabuhamya bagaragaye bityo icyaha cyo guhoza ku nkeke urukiko rukaba rutakimuhamije, rumukatira igihano cyo gufungwa imyaka itanu n’ukwezi kumwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe.

urukiko rwanzuye gutyo rusaba ko abajurira batagomba kurenza iminsi 30.

Ndebereye August yatawe muri yombi  ku itariki 30 Kanama 2019 akekwaho gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye. Urubanza rwe  rwaburanishirijwe mu muhezo tariki ya 21 Mutarama 2020 .

Inkuru dukesha rwandatribune

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *