Karongi:Serivisi z’Irembo zagabanije gusiragira kw’abaturage

Yanditswe na UMUHIRE

 

Mu mirenge ya Bwishyura na Mubuga mu Karere ka Karongi Intara y’Iburengerazuba abaturage  bavuga ko serivisi bahabwa ziganjemo iz’ubutaka binyuze k’urubuga Irembo zagabanije gusiragira bajya gushakira ibyangombwa bitandukanye ku mirenge n’Uturere .

Ngamije ari gutanga serivisi z’Irembo muri santeri ya Mubuga/Karongi

Nubwo ibyangombwa byose bakenera bitaraboneka kuri uru rubuga ngo izibasha kuhaboneka bazibona bitabagoye.

Rudahunga Francois,atuye mu mudugudu wa Mubuga,Akagari ka Ryaruhanga,Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi.Ni umugabo w’imyaka 60 y’amavuko,tumusanze ahatangirwa serivisi z’Irembo,arashaka kubona icyangombwa cy’ubutaka ariko ntasobanukiwe neza n’nzira agomba kunyuramo ngo abone icyo cyangomwa.

Mugenzi we Mukashyaka Eugenie nawe arashaka kujya hanze y’igihugu ,ariko ntasobanukiwe n’ukuntu azabona Pasiporo .
Bombi baje ahatangirwa serivisi z’Irembo kugira ngo basobanuze ibisabwa.

Rudahunga ati”  ku irembo baradufasha cyane,nkubu maze iminsi andayiregitinga (direct) inzira zose ngomba kunyuramo,naje ntazi iyo biva n’iyo bijya ariko yaransobanuriye ndanyurwa.
Mugenzi we Mukashyaka we ati” bambwiraga ko iyo ukeneye pasiporo ujya I Kigali,ariko ibisabanuro yampaye byanyeretse ko atari ngombwa kujya za Kigali ahubwo serivisi y’irembo yabimfashamo bitansabye kuva iwacu ku Mubuga.”

K’urundi ruhande ariko Mukashyaka avuga ko hakiri abaturage batarasobanukirwa n’imikorere y’uru rubuga bityo ugasanga bagikubita amaguru bava ku Mubuga bakajya I Rubengera ku Karere kandi bitari ngombwa.
Ati“birakwiye ko hashyirwa ingufu mu kumenyesha abaturage serivisi zirangira ku irembo kuko byabarinda guhobagira.”
Ngamije Mathias ni umwe mu batanga serivisi z’irembo mu Murenge wa Mubuga.Akorera mu gasanteri ka Ryaruhanga,hafi y’ibiro by’Umurenge .
Avuga ko muri serivisi zitangwa hifashishijwe Irembo harimo “ibyangombwa bitandukanye bitangwa n’inzego z’ibanze,serivisi zirebana n’ubutaka,iz’abashaka ibyangombwa bijya mu mahanga,serivisi z’indangamuntu,impushya zo gutwara ibinyabiziga,izirebana n’imisoro,gutanga ibirego mu nkiko .n’izindi..”

Ngamije ariko akomeza avuga ko bibafata umwanya munini wo kubanza gusobanurira abaturage kugira ngo bakorerwa ibyo bumva.Avuga ko zimwe mu mbogamizi zikigaragara k’Urubuga Irembo harimo ibyangombwa bitandukanye bitarashyirwaho ugasanga abaturage baza kubishaka bakabibura. Ati’iyo aje agasanga icyangonbwa runaka yari akeneye twe tutagifite muri sisiteme biramugora kubyumva akaba yanakeka ko kutakimuha tubikoreye ubwende”.
Ngamije anagaruka ku kibazo cy’icyangombwa kigaragaza ko utafunzwe ngo gitinda kuboneka ku buryo gishobora no kumara ukwezi kitaraboneka,agakeka ko biterwa no kuba abagiha agaciro (validation) ngo gisohoke mu ikoranabuhanga aribo badakora neza akazi kabo ku gihe cyateganijwe.Ati’ubusanzwe iki cyangombwa cyabonekaga mu minsi itatu ariko ubu gisigaye gitinda ku buryo gishobora no kumara ukwezi.”

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine ashimangira akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi.Ati ” byatumye abaturage batongera kwirirwa batonze imirongo nkuko byahoze mu myaka mike ishize.”

Mukarutesi Vestine /Umuyobozi w’Akarere ka Karongi

Madamu Mukarutesi akomeza avuga ko uretse n’inyungu ku baturage ari n’inyungu ku karere kuko bituma abakozi babona umwanya wo gukora ibindi biteza inbere akarere aho kwirirwa bakira abaturage birirwaga batonze umurongo bategereje guhabwa ibyangombwa.

Ukuri ubu ngo harimo no gushishikariza abaturage binyuze muri gahunda ya Mbyikorere,aho umuturage yabereye iwe mu rugo akoresheje telefoni he yakwisabira ibyangombwa akeneye bitansabye nanone kujya kureba aba “agent” b’Irembo.

Nk’uko bisobanurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga RISA Urubuga  rw’Irembo rwashyizweho na Leta y’ u Rwanda kugira ngo serivisi zose zirebana no gutanga ibyangombwa abantu bifuza mu nzego zitandukanye za Leta bajya bazibona hifashishijwe ikoranabuhanga,hagamijwe kwihutisha iterambere.

Byari mu rwego kandi rwo kwanga ko abaturage bakomeza gukora inzira ndende basiragira ku tugari,imirenge n’Akarere no mu zindi nzego zitandukanye bajya gashakayo izo serivisi,ari nayo mpamvu serivisi z’Irembo ubu zitangirwa henshi hatandukanye mu gihugu kandi hegereye abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *