Ukwitura muri gahunda ya Girinka byongereye umubano mu baturage

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Abaturage bo mu Murenge wa Bwishyura,Akarere ka Karongi bahawe inka muri gahunda ya Girinka ndetse bakanitura,baremeza ko Girinka yabongereye imibereho ariko kandi ngo yanongereye umubano mu baturage cyane cyane hagati y’abituranye.

Abaturage bari mu muhango wo kwitura muri gahunda ya Girinka

Mukandayisenga Pasikaziya ,umupfakazi ,afite imyaka isaga 50.yahawe Inka muri gahunda ya girinka,ubu ibyaye kane.
Iya mbere yarayituye,izindi zamufashije gukemura ibibazo by’umuryango.Iyo muganira,ijambo rigaruka cyane muri we ni ugushimira Perezida wa Repubulika.Agira ati“mpora nshimira Perezida Paul Kagame ku cyizere yatugiriye akatworoza,yagiranye ahakomeye .”
Mukandayisenga avuga ko mbere yuko umuryango we uhabwa inka bari babayeho nabi.Ati”abana banjye ntibari bazi amata atari uko batayazi ko abaho ahubwo kubera kuyabura”

Uyu mugore akomeza atanga ubuhamya bw’aho Girinka yamukuye ,akagira ati“inka nahawe yampaye amata,yampaye ifumbire,yanyubakiye inzu kandi nanjye ubu mbarizwa mu bantu bafite Konti muri Banki,ntakubeshye ubu ririho ibihumbi ijana na makumyabiri.”

Akomeza avuga ko ubu asigaye akoresha abakozi mu mirima ye akabahemba mu gihe we aba ari gukora indi mirimo.Ati”Girinka yaranduhuye kandi njye n’abana banjye tubayeho neza.”
Uyu mubyeyi ashimangira ko ineza yagiriwe n’Umukuru w’igihugu,ati”yandemyemo ubumuntu kandi nanjye moors nzirikana kugirira neza abandi.Numvise ari imihango gikomeye ngiranye n’Umukuru w’Igihugu,niyo mpamvu ngomba kuzifata neza.”

Uwo yituye bahindutse inshuti magara

Mukandayisenga avuga ko bitewe nuko yumvaga atatira igihango yagiranye n’Umukuru w’igihugu, yafashe inka ze neza .Ati “kubera ineza nagiriwe nanjye nagombaga kuyigirira abandi.”Akomeza avuga ko uwo yituye nawe iyo nka imaze kumubyarira indi,bombi bakaba boroye .Ati”nyimushyikiriza nawe byaramurenze,n’ibirori aba yarabikoresheje nuko yabuze amikoro”.

Ibi kandi binashimangirwa na Mukakabera wahawe iyo nka y’inyiturano ati”ni umuvandimwe wanjye ni inshuro magara kandi nanjye nzirikana neza yangiriye akampa inka umeze neza,ndabimwubahira.”
Kimwe na Mukandayisenga ,umugabo witwa Bizimana Louis ,afite imyaka 60 arubatse afite umugore n’abana.Atuye mu mudugudu wa Mubuga,Akagari ka Ryaruhanga mu Murenge wa Mubuga.We n’abo mu muryango we buri wese afite umwihariko we mu kuvuga imyato gahunda ya girinka.
Abakobwa be Umugwaneza Claudine w’imyaka 20 na Uwimbabazi w’imyaka 17 bashima cyane girinka kuko ngo yabakuye mu bukene bukabije.Umugwaneza ati”maze dusigaye turya imbaga!ubundi twarazihingaga zigatukura.”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Mubuga Mugorenejo Asteria nawe yemeza uruhare rwa Girinka mu gutuma abaturage basabana. Ati”iyo bagiye kwitura bagenzi babo aba ari umunsi mukuru ku Kagali kuko niho tubikorera, twatumiye abitura n’abiturwa. Yongeraho ati”imiryango yahanye inka usanga itumirana,ugize icyo abona (icyo kunywa) agatumira undi mbese ukabona ko hari umubano girinka yabaremyemo.”

Kugeza ubu mu Karere ka Karongi kugeza muri 2019 hamaze gutangwa inka 8534 zirimo izituwe 2877.Mu mihigo y’Akarere ya 2019-2020 bahize gutanga inka 714.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *