Minisitiri w’Uburezi mushya yasabye imbabazi ku makosa yakozwe n’abakozi ba REB

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Mu itangazo  yashyizeho umukono tariki ya 28 Gashyantare 2020, Minisitiri  w’uburezi mushya Dr Uwamariya Valentine arasaba abayobozi b’Uturere kongera gukoresha ibizamini abarimu bose bari bakoze ibizamini by’akazi byo ku itariki ya 10/12 /2019.

Minisitiri w’ Uburezi mushya Dr Uwamariya Valentine ahererekanya Ububasha n’uwo asimbuye Mutimura Eugene (photo archives )

Nyirabayazana w’isubirwamo ry’ibi bizamini by’akazi ku barimu ni amakosa yakozwe n’abakozi ba REB bari bashinzwe gutanga ibizamini no gusobanura amabwiriza agenga ikorwa ryabyo.

Mu kiganiro Isesenguramakuru cyabaye ku wa gatandatu tariki ya 29 Gashyantare 2020 Minisitiri w’uburezi yasobanuye ko amabwiriza ya REB agenga uko ibyo bizamini bigomba gukorwa atasobanuwe kimwe mu turere twose bituma abagombaga gukora ibizamini  babikora nabi , abenshi binabaviramo gutsindwa .

Dr Uwamariya ati “mu gusobanura amabwiriza y’uko bikorwa , ntabwo yasobanuwe kimwe mu gihugu hose.hari Uturere usanga  bamwe barakoze ikizamini kimwe mu masaha atatu,abandi bagakora ibizamini bibiri mu masaha atatu, etc.” Minisitiri Uwamariya  mu ijwi riciye bugufi ati “Uyu munsi turemera amakosa yakozwe ,ari nayo mpamvu dushaka ko bikosorwa abantu bagahabwa amahirwe angana.”

Minisitiri w’Uburezi akomeza asobanura ko amabwiriza yavugaga ko buri mu kandida agomba gukora ibizamini bibiri  bitewe n’ibyo ashaka kwigisha ariko ngo siko byubahirijwe mu turere twose. “Urugero nk’umwarimu washakaga kwigisha imibare n’ubugenge yagombaga gukora ikizamini cy’imibare akanakora n’icy’ubugenge mu gihe cy’amasaha atatu”.

Mubakoresheje ibizamini rero, aribo bakozi ba REB, harimo abatarasobanuye amabwiriza uko ari .Ibi bigaragazwa nuko hari aho usanga  hari Uturere twakoresheje  ikizamini kimwe , utundi ibizamini bibiri, utundi ibizamini bitatu!

Bamwe mu bashinzwe uburezi mu turere baganiriye na VALUENEWS  bavuga ko ibizamini  byazanywe na REB ndetse n’amabwiriza yatanzwe n’abakozi ba REB .

Umwe muri bo yabwiye VALUENEWS ati “uretse no kunyuranya ingano y’ibizamini bikorwa hari naho banyuranyaga amasaha yo kubikora , ugasanga abantu bakoze ikizamini kimwe mu masaha atatu ,abandi bakoze bibiri mu masaha atandatu!”

Bamwe muri aba bakoze ibizamini  ubu bamaze gushyirwa mu kazi , abandi bari barahawe amabaruwa abemerera kujya mu kazi ariko baza guhakanirwa ko nta kazi bahabwa , abandi baratsinzwe , ariko ikiriho uyu munsi nuko abo bose bagiye kongera gusubiramo ibizamini nubwo nta tariki iratangazwa bizakorerwaho  .Gusa Minisitiri w’Uburezi avuga ko bitazatinda  ndeste hari abashinzwe uburezi mu turere batubwiye ko bamaze no gukora urutonde rw’abazakora  .

Ubusanzwe ishyirwa mu myanya ry’abarimu no kubakoresha ibizamini byari mu nshingano z’ Uturere .Kuri ubu Uturere twambuwe izo nshingano  zihabwa ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi REB .

Umuyobozi w’ iki kigo Dr Irene Ndayambaje mu minsi ishize yabwiye itangazamakuru ko byari ugukemura  ibibazo bimwe na bimwe byagaragaraga  mu gushyira abarimu mu myanya .Ati “hari aho umwarimu yashoboraga gukora ikizamini cy’akazi mu turere turenze kamwe kandi hose agatsinda , icyo gihe niwe wihitiragamo aho ashaka nyamara buri karere yakoreyemo  kabaga kamubara nk’umwarimu mushya kabonye .” Yongeraho ati “Ikindi kandi nuko REB ari ikigo gishinzwe uburezi ,ari nacyo gikwiye gukurikirana abarimu bakenewe bityo kubahitamo hifashishijwe ibizamini bikaba byaba no munshingano zayo.”

Gusubirishamo ibi bizamini ni icyemezo cyaturutse mu biganiro hagati ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta, Minisiteri y’Uburezi na Komisiyo ishinzwe  Abakozi ba Leta, bashingiye kuri za Raporo z’ Uturere zuko ibizamini byakozwe .

Iki kibazo cy’abarimu batsinzwe ibizamini ari benshi cyanagarutsweho mu mwiherero w’ abayobozi wa 17 .Uwo ni Minisitiri w’ Uburezi mushya mu mwiherero w’abayobozi .

Ni nyuma kandi yuko Minisiteri y’Uburezi yari yatangaje ko mu bizamini byakozwe abenshi batsinzwe k’uburyo abatsinze batageze kuri 5% by’abari basabye imyaka mu kazi ndetse na nubu iyo myanya ikaba yari ikiri ku isoko, mu gihe igihembwe cya mbere cyo gisigaje iminsi itarenze ukwezi ngo kirangire .

21 Replies to “Minisitiri w’Uburezi mushya yasabye imbabazi ku makosa yakozwe n’abakozi ba REB”

  1. Nasabe imbabazi ariko atekereze mwarimu uri kubirenganiramo,akaba yarashyizwe mukazi mukwezi kwa mbere le06 akaba ageze mukwezi kwa3 kandi yaraturutse mukandi karere asezeye Ireme ryuburezi bajye batekereza kumibereho ya mwarimu naho ubundi nani hahandi

  2. Muravuga gusa kumasaha ikizamini cyari kumara, gusohora urutonde se rw’abemerewe gukora ikizamini ibisabwa ko nabyo byari bitandukanye? Aho hamwe basabaga uburambe kumyanya imwe nkiyabayobozi b’ibigo by’amashuri ahandi ntibabisabe, .

  3. Amakosa mugutanga akazi ni menshi, nakwibariza umwanya wigeze gushyirwa ku isoko muri Mineduc washakaga umukozi ushinzwe uburezi bw’abakobwa aho waje kurengera nyuma yo gukoresha ikizamini cyanditse amanota ntatangazwe, uwo mwanya ubu uracyari ku isoko kuva mukwezi kwa nzeri/2019?

    1. Ikibazo nuko muvuga kubantu batsinzwe gusa Kandi hari nabatsindiye imyanya yatangajwe n’akarere ariko ntibayishyirwemo urugero harabalimu batsindiye imyanya yo kwigisha mukarere ka ngoma mwisomo ryo kwigisha imibare kuri Ao ariko ikibabaje nuko kugezubu banze kuduhamagara. rero turifuza ko mwadufasha ubutabera bukagera Kuri bose nta muntu urenganyijwe.

    2. nanjye ndibaza aho uriya mwanya warengeye bikanyobera???? abantu bakoze ibizami bitabiriye rwose ariko result zaheze mukirere ese ikibazo nikihe? ibihombya leta nibyinshi rwose nigute abantu bakoresha exam yakazi bakayitaho amafaranga numwanya aribintu byabaringa biraho gusa??? big problem!!!!!

  4. Ikibazo nuko muvuga kubantu batsinzwe gusa Kandi hari nabatsindiye imyanya yatangajwe ariko ntibayishyirwemo. Urugero harabalimu batsindiye imyanya yo kwigisha mukarere ka ngoma mwisomo ryo kwigisha imibare bafite Ao . Ariko ikibabaje nuko kugezubu banze kuduhamagara . Rero turifuza ko mwadufasha ubutabera bukagera Kuri bose.

  5. Nta cyahindutse;ahubwo byabaye bibi kurushaho. N’ubwo REB yatanze ikizamini ariko si yo yagikosoye, cyakosowe n’akarere; byumvikane rero ko no gutanga imyanya hamwe na hamwe byakozwe hakurikijwe za kata tujya tuvuga. Uzi inkubiri yitwa reclamation? Tuzi ukuri uretse ko tutabona aho tuvugira.

  6. Ibyo ntibihagije nibapange uko Reb itanga ikizamini, igisurveiller nirangiza igikosore itangaze amanota, kdi ijye Ari nayo itanga na mutation kuko naho Hari ibibazo. Ndavuga muburezi

  7. Ribara uwariraye ahubwo REB yongereye ibibazo gusa iyo bamenya ibibazo bibera imbere muturere ntibakabaye bavuga gutyo kata ziberamo ni agahumamunwa nzabandora ni umwana wumunyarwanda Ireme ryuburezi bazaribona wenda bashakire ibisubizo Aho bitari

  8. Ubu se koko abo bahaye akazi bagasezera aho bari basanzwe wenda kuko niveau yazamutse, ubu bazabakuramo babure naho bahoze

  9. Yewe Reb yihimbiye mission z abakozi babo gusa. Buriya urebye biriya bizamini byari biteguwe koko? Abakoze bagombaga gutsindwa kugirango nyine Reb yerekane ko yatanze ibizamini bifite ireme! Ark Mana, ubwo akayabo kabigenzeho gapfuye ubusa? None hagiye no kugenda akandi?
    Ayo frw uyateranyije yakubakira abatishoboye bangahe? None icyo gihombo ninde uzacyishyura muri Reb? Aho niho ireme ripfira ubundi bakaza gukanga abarimu ngo bari muri compain…….

  10. Kuba REB ivuga ko yambuye inshingano uturere siko bigaragara kuko uturere turakosora, tugatangaza amanota ndetse tukanahamagara. Ibitaragendaga neza rero nubundi ntibigenda neza.
    Niba barahisemo gutegura ibizamini nibabikurikirane, babikosore, batangaze amanota ndetse banahamagare kuko imyanya igaragara mu turere REB iba iyifite.
    Naho ubundi njye mbona ntacyo mwakemuye turacyarenganwa.
    Byose nibishyirwe mumaboko ya REB.

  11. rwose biragoye kuba umaze imyaka 5 uhinga ibijumba warangiza ngo njya mukizamini bihita byumvikana neza ko kugikora ari umufuka, kizamini cy’akazi kizajye gikorerwa ku ishuri umuntu atahe abirangije,. ikizamini gikorwa kurwego rw’akarere byumvikane ko iba ari ruswa kuko ikingenzi ni ukumenya ukosora , murakoze dukeneye impinduka .

  12. ariko uyu munyamakuru ubutaha ajye avuga amakuru neza uko yatangajwe, kuko si abakoze icyo kizame bose, ahubwo nabatsinzwe nabakoze isomo rimwe

  13. Ariko kuki REB yari yatangajeko uzatsinda exam yakoherezwa no mukandi karere.kuki Bitubahirijwe? Kdi exam arimwe yarakozwe umunsi umwe.

  14. Ndabona Atari REB gusa ifite ibibazo na MINEDUC ni uko. Nyamara ibijyanye n’uburezi mu Rwanda byarapfubye tu. Gusa, Nyakubahwa perezida wa Repubulika natabare kuko mu burezi wagira ngo ibitagenda neza niho bibarizwa. Ireme ry’uburezi aho ripfira ni uko uje wese avuga ibye bigatuma ibintu bizamba. Na curriculum ubwo na yo iri mubihe byo guhinduka. Ahaaaa….nzabandora ni umwana w’umunyarwanda

  15. Ibijyanye no gukosora nabyo bizamburwe uturere kuko habayemo uburiganya,urugero aho hari hamwe mu turere wasangaga umwalimu niba yakoreraga kuri A1 agakora ikizamini cyo kuzamurwa kuri A0 ariko ugasanga bamutumyeho ngo akosore,Imagine ari mucyumba kimwe nuri kumukosora,ngirango murumva ikirakurikiraho.abandi bagatanga ruswa ibintu nkibyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *