Imvura yaraye iguye yahitanye abantu bane yangiza byinshi

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Amakuru aturuka muri Minisiteri y’imicungire y’ibiza aravuga ko imvura idasanzwe yaraye iguye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 02 Werurwe 2020 yahitanye abantu bane hirya no hino mu gihugu,ikanangiza n’ibikorwaremezo.

Umujyi wa Kigali uri mu duce twibasiwe n’imvura muri iyi minsi

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza Kayumba Olivier avuga ko imibare bafite kugeza ubu ari iyakusanijwe kugeza saw mbilli z’ijoro ubu hagikusanywa n’andi makuru y’ibyangijwe n’imvura.
Yagize ati”imibare agateganyo,tumaze gupfusha abantu bane,abandi 13 bakomeretse cyane,hari amazu 42 yasenyutse,imihanda itatu,ibiraro bine,amapoto y’amashanyarazi.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza asobanura ko nk’amazu yasenyutse amenshi yiganje mu turere twa Rulindo,Gakenke,Gasabo,Gicumbi,Ngororero na Rusizi.

Kayumba Olivier avuga ko muri Gasabo ariho imvura yigirije nkana cyane kuko ariho habonetse ibyangiritse cyane.
Kuva mu ijoro ryo ku cyumweru ubu hari gukorwa ubutabazi bw’ibanze,babashakira aho baba bacumbitse dore ko nko muri Gasabo hari abaraye mu bigo by’amashuri.

Iteganyagihe rirerekana ko no kuri uyu wa kabiri imvura ishobora kuza kugwa .Iryasohotse muri iki gitondo cyo ku wa 03 Werurwe 2020 riragira riti”kuva saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa sita hateganijwe ibicu yiganje bidatanga imvura,mu turere twose tw’igihugu, hagati ya saa Sita z’amanywa na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ho hateganijwe imvura irimo inkuba mu turere twose tw’igihugu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *