Karongi:Abaturage barinubira kwishyuzwa inzitiramibu

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Mu nteko y’abaturage batuye Akagari ka Kibuye ,Umurenge wa Bwishyura ,Akarere ka Karongi yabaye ku wa kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2020,abaturage bagaragarije itangazamakuru ko babangamiwe n’amakuru bahawe n’abayobozi babo ko nta muturage uzahabwa inzitiramibu atayishyuye mu gihe bari bamenyereye ko zitangirwa ubuntu ku baturage bose.

Abaturage b’Akagari ka Kibuye mu Nteko rusange

Uwimana Doroteya,agaragaza ibimenyetso bya malariya yamutwitse ku minwa.Avuga ko gitifu w’Akagari ka Kibuye aherutse kubabwira ko uretse abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ,abandi bose bazigurira inzitiramibu batazazihabwa muri gahunda y’igihugu yo gukwirakwiza inzitiramibu mu ngo.Ati “batubwiye ko tuzajya tuyigura ibihumbi umunani na magana atanu (8500frws),inzitiramibu imwe,ndetse n’umuti wa 2500.”

Uyu muturage kimwe na bagenzi be bavuga ko aya mafaranga ari menshi batayabona.Uwitwa Hope ati “tekereza umuryango ufite uburiri butanu biramusaba hafi ibihumbi mirongo itanu,yava he? Tuzazireka n’ubundi na kera na kare ntazo twaryamagamo!”
Nubwo abaturage bavuga ibi Akarere ka Karongi kaza ku mwanya wa kane mu gihugu mu turere dukunze kwibasirwa na Malariya.

Ushinzwe iterambere ry’Akagali ka Kibuye Niyigena Rachel avuga ko atunguwe n’ibyo abaturage bavuga ko babwiye ko bazigurira inzitiramibu.Ati “ayo makuru ntayo mfite,sinzi aho abaturage babikuye”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu Karere ka Karongi Madamu Mukase Valentine nawe avuga ko amakuru yuko inzitiramibu zizatangwa ari mashya kuri bo .Ati “hashize iminsi mike abakozi ba RBC baje hano kutubwira uko zizatangwa,kandi batubwiye ko abo mu cyiciro cya gatatu n’icya kane bazazishyura.

Mukase Valentine/Umuyobozi  w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage i Karongi

Madamu Mukase akomeza avuga ko muri Karongi inzitiramibu zizatangira gutangwa mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi kwa Werurwe 2020. Agasoza agira ati”Hari igihe amabwiriza aba atumvikanye neza kuri bamwe mu bayobozi bajya gusobanurira abaturage bakabaha amakuru atari yo cyangwa atuzuye.

Amabwiriza ya RBC avuga iki ku itangwa ry’inzitiramibu?

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe gukumira Malariya Muyirukazi Yvette yabwiye VALUENEWS ko “inzitiramibu zihabwa ingo zose ,hagendewe ku umubare w’bagize urugo,hagatangwa inzitiramibu imwe ku bantu babiri.
Ikindi, Madamu Muyirukazi asobanura neza abagomba kwigurira inzitiramibu abo ari bo,ati” abagomba kuzigurira ni abo mu cyiciro cya gatatu bafite imirimo ihoraho ibaha umushahara wa buri kwezi,kimwe nabo mu cyiciro cya kane.Abo mu cyiciro cya mbere,icya kabiri n’icya gatatu badafite imirimo ihoraho ibaha umushahara baziherwa ubuntu.”

Muri rusange mu gihugu hose hazatangwa inzitiramibu zisaga gato miliyoni indwi n’igice (7,527,453),muri zo izisaga miliyoni eshanu n’igice (5,742,300) zikazatangwa muri gahunda idasanzwe yagenewe ingo muri rusange,naho izisaga miliyoni imwe n’igice (1,785,153) zizajya zitangwa muri gahunda ihoraho zihabwe abagore batwite baza kwipimisha ku kigo nderabuzima n’abana bahabwa urukingo rw’amezi icyenda.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima RBC kivuga ko iyi gahunda yo gutanga inzitiramibu mu baturage izatwara akayabo ka miliyoni 29 z’amadorali y’Amerika (29,000,000$) ni ukuvuga akabakaba miliyari 29 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *