Nyaruguru,hari abashishikariza abagore n’abakobwa babo gutwita kugira ngo bahabwe amafarangay’ingoboka

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Abaturage bamwe bo mu karere ka Nyaruguru  baravuga ko , hari  abo mu miryango itishoboye , bashishikariza abagore babo ndetse n’abakobwa babo babyariye mu ngo ,gutwita kugira ngo bajye bahabwa amafaranga ibihumbi birindwi na Magana atanu (7,500Frws)  y’ingoboka .

Mu mwaka wa 2018 nibwo Leta y’u Rwanda ibinyujije muri  gahunda ya VUP ,yatangije  gahunda  yo gutanga ubufasha bugamije kurwanya igwingira n’imirire mibi ku bagore batwite n’abana bari mu nsi y’imyaka ibiri bo mu miryango ikennye kurusha abandi .Kugeza ubu amafaranga asaga miliyoni magana abiri (200,000,000Frws) niyo amaze gutangwa muri iyo gahunda .

Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda  bashishikarizwa kandi bagafashwa kubona  indyo yuzuye, kugira isuku, guhindura imyumvire n’imyitwarire idakwiye no kurushaho gukurikiza gahunda z’ubuvuzi zitangwa n’ibigo nderabuzima ku mugore utwite .

Ni muri urwo rwego rero binyuze muri gahunda nto ya VUP ,abagore  n’abakobwa batwite bo mu miryango itishoboye biyandikishije bahabwa  amafaranga  7,500 buri kwezi .Ibi kandi binakorwa ku babyeyi batishoboye  bafite abana batarengeje imyaka ibiri.

Ikigo  gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze LODA ari nacyo gishinzwe iyi gahunda ,kivuga ko  mu ntangriro za bur gihembwe ayo mafaranga ashyirwa kuri konti z’abagore batwite  batoranijwe kujya bayahabwa.

LODA ivuga ko  “ Urugo rurimo ababyeyi babiri barebwa n’iyi gahunda  bombi babona ubwo bufasha, ariko umubyeyi umwe iyo atwite akagira n’umwana uri mu kigero cy’abagenerwabikorwa agenerwa ubufasha bw’umwana umwe gusa.“

Ni gahunda yatangiriye mu turere 17, ikazagenda igezwa no mu tundi turere uko amikoro azagenda aboneka nkuko bisobanurwa na LODA .

Kugeza ubu Uturere tubarizwamo iyi gahunda ni  Bugesera, Kayonza, Burera, Gicumbi, Gakenke, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Ngororero, Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Huye, Gisagara, Nyamagabe, Nyaruguru, na Ruhango.

Ni gahunda itavugwaho rumwe n’abaturage

Kuva iyi gahunda yatangira abaturage mu duce dutandukanye tw‘igihugu  bagiye bagaragaza ko isa n’itaranogejwe neza mbere y‘uko itangira gushyirwa mu bikorwa .Umuturage umwe wo mu karere ka Nyabihu  ati“ ibi ntaho bitaniye  no kubashimira ko batwaye inda.“

Kenshi aba baturage mu kunenga iyi gahunda  bavuga ko nta buryo bwo kugenzura uko aya mafaranga  akoreshwa.Nk’abakobwa batwaye inda  ngo usanga hari abayafata bakayagira impamba mu tubari. Uyu muturage wo mu murenge wa Busogo udashaka ko amazina ye atangazwa afite mushiki we uyahabwa .Agira  ati .“Kenshi abatwara inda n‘ubundi usanga ari ba bandi bibera mu tubari niyo bayabonye ntibiyitaho  kandi aricyo baba bayaherewe ngo abana batwite bagire ubuzima bwiza,ahubwo usanga baba babonye ayo kunywera .“

Mu Karere ka Nyaruguru ho hari abaturage baherutse guhamagara mu kiganiro Zinduka  kuri Radio10 banenga abaturanyi babo bashishikariza abagore n’abakobwa babo gutwita kugira ngo bajye bahabwa ayo mafaranga !

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matyazo ,Akarere ka Ngororero  Bwana Tuyishime Dieudonne we avuga ko niyo byabaho ngo byaba ari ku bantu bake cyane ugereranije n’agaciro aya mafaranga afitiye abayahabwa .Ati“ni gahunda ikiri nshya n’abayirimo ntibarayisobanukirwa neza , n’abayivuga nabi  bashaka kuyica intege nabo barahari.“

Tuyishime akomeza agira ati“gusa icyo navuga cyo ni gahunda ifitiye akamaro ababyeyi bakennye kuko ibasha kubazahura mu mirire mibi yaba ku bana bafite batarengeje imyaka ibiri ndetse n’abo batwite.“

Gusa Gitifu Tuyishime nawe avuga ko nta ruhare abayobozi mu nzego z‘ibanze bafite ku micungire n‘imikoreshereze yayo mafaranga Ati“aza ahitira kuri konti ya nyirayo ,icyo twe dukora tugerageza kubigisha ngo babashe kuyakoresha neza ibifitiye umumaro abana babo nabo ubwabo  aho kuyatagaguza mu bitabafitiye umumaro .“

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *