Gasabo: Yandikiye Perezida wa Republika asaba ko ururimi rw’umwuka wera rwakwemerwa mu Itegeko Nshinga

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Uwiyita Intumwa y’Imana Muhire James,utuye mu Mujyi wa Kigali,Akarere ka Gasabo yandikiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame amusaba ko ururimi rw’umwuka wera rwakwemererwa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda gukoreshwa mu gihugu.

Apotre Muhire James wandikiye Perezida wa Repubulika

Muri iyo baruwa Apotre Muhire agira ati”Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,mbandikiye iyi baruwa mbashimira imirimo myiza mukorera igihugu yacu n’abanyarwanda.Nyakubahwa ,nshingiye kubyanditswe byo muri Bibiliya (Yoweli 3:1-2,Matayo 27:46-50,Ibyakozwe n’Intumwa 2:1-4),mbandikiye mbasaba ko ururimi rw’umwuka wera rwakwemerwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rukaba Ururimi rwa gatanu mu ndimi zemewe gukoreshwa mu Rwanda.”
Muhire mu gusoza ibaruwa ye yasabye Perezida wa Repubulika ko yanamufasha urwo ururimi rw’umwuka wera rukaba rwanakoreshwa no mu bindi bihugu.


Iyi baruwa ya Muhire yakomeje no gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga,abayisomaga bose yabatangazaga bibaza ururimi asaba urwo ari rwo. Hari n’abayikemanze bibaza niba koko uwayanditse yari akomeje cyangwa niba ari byabindi byo gushyushya abantu ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro yagiranye na VALUENEWS mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 05 Werurwe 2020,Muhire yahamije ko ari we wanditse iriya baruwa yandikira Umukuru w’igihugu.

Gusa ntiyabashije kudusobanurira neza impamvu nyamukuru yamuteye kuyandika n’icyo abona byakungura igihugu kuko yatubwiye ko ari kwa muganga.

Akoresheje ubutumwa bugufi yagize ati”muranyihanganira ndwaje Madamu kwa muganga simfite akanya.”

Bamwe mu babonye iyi baruwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko uyu Muhire yarengereye ko ibyo yanditse atari ibintu byo kwandikira Umukuru w’igihugu.Umwe muri bo ati “uyu mugabo yararengereye ,ikindi yanibeshye aho kohereza ibaruwa .”Akomeza avuga ko bigaragara ko Muhire atubashye inzego ati”ba uretse gato buriya niba akoresha twitter mu kanya rurasanga yanamwandikiye (Muhire yandikira Perezida wa Repubulika)”

uhire James asanzwe ari n’umwanditsi w’ibitabo bivuga ku Mana.Urugero ni icyitwa “Imibanire y’abantu n’Imana.”

Mugenzi we yagize ati”abantu iwacu bamaze guta indangagaciro yo kubanza gukaraga Ururimi inshuro runaka mbere yo kuvuga,biragaragara kuri za twitter ndetse no muri iyo baruwa murabibona.”

Twashatse kumenya niba iyi baruwa yarayigejeje mu biro by’Umukuru w’Igihugu ndetse n’impamvu yashatse kuyinyuza ku mbuga nkoranyambaga ariko ntiyabashije kudusubiza kuko ngo ari kwa muganga arwaje umugore we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *