Minisiteri y’Uburezi imaze kuyoborwa n’Abaminisitiri 15 mu myaka 26

 Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Kuva mu mwaka w’1994,nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi,abaminisitiri 15 nibo bamaze gusimburana ku mwanya wo kuyobora Minisiteri y’uburezi.
Abantu batandukanye bakurikiranira hafi iby’uburezi bemeza ko uko guhindagurirwa abayobozi ari kimwe mu byerekana ko muri iyo Minisiteri harimo ibibazo bitoroshye,bikenewe gusesengurwa uhereye mu mizi.

Uko ba Minisitiri bagiye bakurikirana mu myanya

-Dr. Nsengimana Joseph :yabaye Minisitiri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye kuva mu 1994 kugeza mu 1995.

-Rwigema Pierre Celestin yabaye minisitiri w’Uburezi mu gihe kingana n’amezi ane. Kuva mu 2012, ni umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya EAC (EALA).

-Ngirabanzi Laurien yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 1995 kugeza mu 1999.

-Col. Dr. Joseph Karemera yabaye Minisitiri w’uburezi mu 1999.

-Emmanuel Mudidi wabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu mu mpera za 1999 kugeza mu 2001. Mudidi ubu ari mu kiruhuko nyuma yo kuva mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite.

-Prof. Romain Murenzi yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2001 kugeza mu 2006.

-Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2006 kugeza mu 2008. Kuva mu 2019 ni Minisitiri w’Ibidukikije.

-Gahakwa Daphrose yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2008 kugeza mu 2009. Ubu ari mu bayobozi b’Ikigo gikora ubushakashatsi n’isesengura kuri gahunda na politiki za Leta, (IPAR-Rwanda).

-Dr. Charles Muligande yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2009 kugeza mu 2011. Ubu kuva muri Kanama 2016 ni Uwungirije Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, akaba ashinzwe iterambere (Deputy Vice Chancellor for Institutional Advancement).

-Prof. Dr. Pierre Damien Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2011 kugeza mu 2011. Ubu akaba ari Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe(Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor).

-Dr. Vincent Biruta yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2011 kugeza mu 2014. Ubu ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

– Prof. Silas Lwakabamba yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva 2014 kugeza 2015.Magingo aka ari mu rwego Ngishwanama mu by’imyigire mu kigo gifasha Abanyafurika kwiga muri Kaminuza zikomeye ku isi, bakoresheje Internet, eLearnAfrica.

-Dr Papias Musafiri Malimba yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2015 kugeza mu 2017. Ubu ni Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere (Deputy Vice Chancellor for Strategic Planning and Administration) kuva mu 2018.

-Dr Eugene Mutimura yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2017 kugeza muri Gashyantare 2020. Ubu ni Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga kuva ku wa 26 Gashyantare 2020.

-Dr. Uwamariya Valentine ni we Minisitiri w’Uburezi wa 15.

Ukoze impuzandengo y’imyaka ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’umubare w’abaminisitiri bagiye muri iyi minisiteri,wasanga yaragiye iyoborwa n’umu minisitiri 1 mu myaka ibiri !
Ibi ni bimwe mu bitavugwaho rumwe n’abantu batari bake ,bamwe bakanenga impinduka za hato na hato zihora mu burezi bw’u Rwanda.

Benshi muri aba ba minisitiri bafite ibyo bazwiho cyangwa bitirirwa bijyanye n’impinduka bagiye bazana mu burezi bw’u Rwanda rimwe na rimwe bigashimwa ibindi bikanengwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *