Ibikorwaremezo byahaye isura nshya Umujyi wa Rubavu

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Umujyi wa Rubavu wahoze uzwi nk’Umujyi wa Gisenyi ni umwe mu Mujyi iri kuzamuka neza kubera ibikorwaremezo biri ku wubakwamo.
Mu myaka 20 ishize y’icyerekezo u Rwanda rwari rwihaye cyarangiranye n’umwaka wa 2020,Rubavu yagaragaraga nk’Umujyi ukunzwe n’abantu benshi bakuruwe n’ikiyaga cya Kivu,ndetse no kuba uturanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nabyo bituma uba Nyabagendwa.ibikorwaremezo biri kubakwa biragaragaza Rubavu mu isura nshya.

Habyarimana Gilbert /Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu

Nubwo uyu mujyi ukomeje kuba Nyabagendwa ,abawusohokeramo babangamirwaga n’imihanda yawo iganjemo amabuye y’amakoro n’itaka ry’umukara ku buryo iyo imvura yagwaga kuwutemberamo n’amaguru byabaga ari ikibazo kandi ari kimwe mu byo ba mukerarugendo bakunda.
Magingo aya iyo utembereye Umujyi wa Rubavu usanganirwa n’imihanda ya Kaburimbo hirya no hino mu Mujyi ndetse no mu nkengero zawo werekeza mu duce dutandukanye two mu nkengero zawo.

Ukinjira mu Mujyi wa Gisenyi hafi n’ibitaro bya Gisenyi

Uretse iyo mihanda bigaragara ko imaze guha isura nshya uyu Mujyi wa Rubavu,Umuyobozi w’aka Karere Habyarimana Gilbert avuga ko muri iyi mihigo ya 2019-2020,biyemeje gukora imihanda inyuranye ihuza Umujyi n’inkengero zawo kugira ngo abagenderera aka Karere ndetse n’abaturage¬† barusheho kuryoherwa n’amafu ya Rubavu.

Ati”turi gukora umuhanda uzenguruka ku kiyaga cya Kivu kuva kuri Hotel Serena ,Marine,werekeza kuri Brasserie,ahatangiye no kubakwa icyambu mpuzamahanga cya Rubavu.ni umuhanda ufite ibirometero bine (4km) ,hari undi muhanda petite barriere-Karundo -Buhuru wa km 5,89 nawo uri gukorwa ,…”
Muri rusange kuva mu mwaka w’ingengo y’imari 2017-2018 hamaze gukorwa imihanda inganda na 54,8 km.

Umuhanda werekeza kuri BRALIRWA unyuze hasi ku kiyaga cya Kivu uri gukorwa

Ibyo kandi binagendana no gucanira Umujyi no guha abaturage umuriro w’amashanyarazi.Kugeza ubu imiryango ikabakaba ibihumbi mirongo ine (40,000) imaze kugerwaho n’amashanyarazi ndetse muri uyu mwaka wa 2019-2020 hakaziyongeraho imiryango ibihumbi bitanu (5000).

Ku birebana n’amazi Mayor Habyarimana avuga ko bamaze kwegereza amazi meza imiryango isaga ibihumbi cumi na bitatu,ubu hakaba hari kubakwa uruganda rw’amazi rwa Gihira ya kabiri ,kubaka ibigega bishya no gusana imiyoboro y’amazi byose bifite agaciro ka miliyoni 14,6 by’amadolari y’Amerika.Ngo amazi azaba yabonetse bitarenze ukwezi kwa gatanu 2020.Uru ruganda rwa Gihira ruzajya rutanga meterokibe 500 buri munsi.

kubaka uruganda rwa Gihira II imirimo igeze kuri 65 ku 100

Nubwo bigoye kumvisha abanyarubavu ko isoko runini rya Gisenyi rigiye kubakwa bitewe n’imyaka rimaze rivugwa ariko ritubakwa ngo rirangire, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko Inama Njyanama yamaze gufata umwanzuro wo kuryubaka bafatanije n’abikorera ,imigabane y’Akarere ikazaba igizwe n’ikibanza ryubatsemo ndetse n’imirimo yarikozweho mbere Gusa ngo hategerejwe ko icyemezo cya njyanama cyemerwa n’Intara.

Gare ya Rubavu ntijyanye n’cyerekezo cy’Akarere hagiye kubakwa indi

Kuri ubu kandi Akarere ka Rubavu kagiye kubaka gare nini izasimbura isanzweho iri ku muhanda ugana petite barriere ikazubakwa I Nyakabungo ahahoze isoko.Iyi gare izatwara akayabo ka miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *