Karongi:Mukamana yigenera umushahara w’ibihumbi ijana buri kwezi akura mu isambaza

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

 Mukamana Beatrice,umugore w’imyaka 39 y’amavuko,wo mu Murenge wa Bwishyura ,Akarere ka Karongi,atunganya isambaza aziteka,akabona kazishyira ku isoko.Umushahara we yigeneye ubarirwa hagati y’ibihumbi ijana n’ijana na mirongo itanu buri kwezi,yanishyuye ibyo asabwa byose.

Mukamana yihangiye akazi kandi karamunyuze kuko kamuhemba agahemba n’abandi

Beatrice Mukamana, afite umugabo n’abana bane,imfura ye irarangiza amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2020,umukurikiye ari mu wa gatanu,undi mu wa kane, umuhererezi we (nkuko abyivugira) agiye mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.
Ni umucuruzi w’isambaza zitunganije zinyujijwe mu mavuta ,ibyo benshi bita “gukawusha”.Ni ukuzinyuza mu mavuta zimaze kumuka bityo abazikeneye bakaba batangira kuzirya cyangwa se bakazibika igihe bashaka.

Isambaza abanza kuzicisha mu mavuta akabona kuzigurisha

Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu murenge wa Bwishyura niho akorera.Hanakorera kandi “projet peche” na za Koperative zitandukanye , iz’abarobyi b’isambaza,abazanika,ndetse n’abazigemura hirya no hino mu gihugu ari mbisi.Umwihariko we ni ukuzitunganya zikaba zahita ziribwa ako kanya .Ku munsi iyo ibihe bimeze neza yashobora gutunganya ibiro 50 kandi Ikigo cy’isambaza zitunganije kigura amafaranga ibihumbi bitatu.

Gutunganya isambaza muri ubwo buryo ni akazi katoroshye.Mukamana agira ati”tuzicisha mu mavuta acamutse,tukazishyiramo umunyu,tukazipakira,ubundi abazikeneye bakazigura ndetse abashaka guhita bazirya ziba ziri tayari”.
Muri ako kazi ,Mukamana akoresha abakozi babiri ahemba ku kwezi,nawe wa gatatu.Bose abagenera imishahara ndetse nawe atiyibagiwe.Ati”bose ndabahemba,nkishyura imisoro,nkatanga umusanzu mu rugaga rw’abikorera ubundi nkanateza imbere urugo rwanjye”.Akomeza agira ati“nishyuye ibyo byose iyo i Kivu kimaze neza nanjye nigenera umushahara uri hagati y’ibihumbi ijana n’ijana na mirongo itanu buri kwezi.”

Uko guhindagurika k’umushahara we ngo guterwa n’uko umusaruro uva mu Kivu nawo ugenda uhindagurika bitewe n’ibihe.
Uyu mugore avuga ko ayo mafaranga yagiye amufasha kunganira umugabo muri gahunda z’iterambere ry’urugo,ati”kuva natangira aka kazi ndiyambika nkambika umugabo wanjye n’abana,kandi nkagira n’ayo nunganira umugabo mu kwishyura amafaranga y’ishuri y’abana.”

Atewe impungenge n’ibyo apfunyikiramo abakiriya

Mukamana avuga ko ubusanzwe isambaza zajyaga ku isoko bazifunze mu bikoresho bya pulasitiki none bikaba byaraciwe mu Rwanda.
Ni ikintu abona nk’imbogamizi ikomeye ku bucuruzi bwe ku buryo hatagize igikorwa ngo abone ibizisimbura bushobora no guhagarara.Ati”izi amabalaje aho twaziguraga Kicukiro kuri 80F ubu barafunze,naho washobora kuzibona zikubiye hafi gatatu,kandi igiciro cy’isambaza ntikijya gupfa guhindagurika.Biradutera igihombo mu minsi mike niba batadushakiye ibyo gupfunyikamo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niragire Theophile amumara impungenge.Avuga ko bakoze inama na Minisiteri ifite ubworozi mu nshingano kandi ko icyo kibazo bakiganiriyeho.Niragire ati”twumvikanyeko bitewe n’imiterere y’ubucuruzi bw’amafu n’isambaza bagiye kwihutisha kubona ambalaje mu gihe kidatinze ku buryo nta mpungenge abacuruzi b’amafi n’isambaza bakwiye kugira”.

Niragire Theophile /visimeya ushinzwe ubukungu i  Karongi

Mukamana avuga ko aho amariye kwihangira akazi, ku mashuri ye atandatu abanza yize,ubu asigaye akorana n’amabanki.Ati “Bk yangurije miliyoni ebyiri mbasha kubaka aha nkorera kandi nishyura neza ndetse ndifuza no gufata indi nguzanyo.”
Ntitwabashije kuganira n’umugabo we ariko nawe ubwe ahamya ko umugabo we amubonamo umugore w’agaciro gakomeye ibyo bikanabafasha kumva kimwe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *