Saa sita z’ijoro,isaha y’amazi i Musanze

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Musanze abaturage bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi aboneka inshuro nke zishoboka kandi yaza akaza mu masaha akuze.Sara Sita z’ijoro ifatwa nk’isaha abaturage baboneraho amazi muri za robine zabo.

Mu duce twa Gashangiro,mu mudugudu wa Kungo Akagari ka Kabeza,Nyaruhengeri na Nganzo mu kagari ka Rwebeya.a ngo baheruka amazi mu kwezi kwa mbere kwa 2020.Abahatuye bavuga ko ikibazo cy’amazi kibakomereye cyane.
Umugore umwe wo mu Gashangiro ati” amazi aza nka kabiri mu cyumweru kandi nabwo akaza saa sita z’ijoro.”
Uyu mubyeyi avuga ko hashize igihe batabona amazi ku manywa ndetse ngo ntabwo bakimesa kubera ibibazo by’amazi.
Kuri ubu ngo usanga hari abaturage bo mu Mujyi wa Musanze baryama bataryamye bigasa nko kwirambika gusa kuko baba bategereje ko amazi aza.

Kayisire wo mu Kagari ka Kigombe  ati”abana barara bashikagurika ntibasinzira kuko bumva igikomye bakikanga ko ari amazi aje .”
Mu ngo zimwe na zimwe bakoresha amazi baguze kandi nayo ngo arahenze.Uwitwa Kankindi ati “dutereza abanyamagare kandi nabo baraduhenda,ijerekani tuyigura 200.”
Bamwe mu batuye mu nkengero z’Umujyi wa Musanze bahuza iri bura ry’amazi n’umwanda ukunze kugaragara mu ngo zimwe na zimwe ndetse n’abaturage badakaraba cyangwa bambara ibitameshe biganjemo abana bato. umubyeyi umwe yabwiye VALUENEWS ati”wagura amazi ya magana ane ku munsi,ukabona ayo guha abana ngo biyuhagira?bakaraba ahashoboka?”

Iki kibazo cy’amazi nubwo kimaze igihe muri Musanze,Kuri ubu abaturage bahangayikishijwe cyane n’isuku ngo kubera indwara ya Coronavirus.Umusaza witwa Rugigana Claver atuye ahitwa mu ibereshi agira ati”none ko ku radiyo bari kutubwira ngo dukarabe buri mwanya ntibabwire WASSAC ngo yohereze amazi?
Umuyobozi wa WASSAC mu Karere ka Musanze Bwana Muligo Jean Claude avuga ko ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Musanze giterwa n’ubwiyongere bw’abaturage butakijyanye n’ubushobozi bw’ibikorwaremezo by’amazi.” amazi akoreshwa atangwa n’ikigega cya Nyamagumba kandi gifite ubushobozi bwa metero cube 600.cyubatswe giha amazi abaturage 1500 none ubu abafatabuguzi b’amazi bageze ku bihumbi 16,000,bivuze ko abayakeneye bikubye inshuro icumi zirenga.”
Ubusanzwe uruganda rutunganya amazi akoreshwa mu turere twa Musanze na Burera ni urwa Mutobo.Rufite ubushobozi bwo gutunganya metero cube 1200 buri munsi,ariko ngo kubera ibigega bito hatunganywa metero cube zitarenze ibihumbi birindwi gusa  ku munsi.
Umuyobozi wa WASSAC mu Karere ka Musanze yizeza abaturage ko hari icyizere cyo gukemura ikibazo cy’amazi mu buryo burambye ,ati”icyiza nuko muri Musanze hari amasoko ahagije,byongeye kandi hari ibigega biri kubakwa bizunganira icya Nyamagumba bikazatanga metero cube ibihumbi bitanu byose hamwe.”

Bimwe mu bigega by’amazi biri kubakwa mu Mujyi wa Musanze

Ikigega cya Nyamagumba kizajya giha amazi abatuye Umujyi wa Musanze n’umudugudu wa Mugara wo mu kagari ka Kigombe,Umurenge wa Muhoza.
Ikigega kiri kubakwa mu kagari ka Gasanze cyo kizajya kigemurira abaturage bo mu midugudu y’Akagari ka Gasanze ,ndetse n’abo mu kagari ka Cyabararika,igice cy’Umujyi cyo mu ibereshi mu midugudu ya Kabogobogo na Gatorwa ndetse n’imidugudu ya Kavumu na Kiryi.
Uretse Mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo,ikibazo cy’amazi kunaboneka mu mirenge y’icyaro nka Shingiro,Muko na Kimonyi.Amakuru agera kuri VALUENEWS nuko hari n’abavoma muri Pariki y’ibirunga ,gusa ngo kujyayo bisa no kwiyahura kuko isaha n’isaha ushobora guhuriramo n’imbogo zikakugirira nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *