Gicumbi/Cyumba:Abagore bati”biragoye gutandukanya imibereho ya buri munsi na Kanyanga”

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Murenge wa Cyumba,Akarere ka Gicumbi,itorero ry’Umurenge ryerekanye umukino ugaragaza ikinyuranyo hagati y’imibanire y’imiryango ibiri:Uwazonzwe na Kanyanga n’uwafashe icyemezo cyo kuyikumira no kuyirandura burundu.Impamvu y’uyu mukino ngo nuko abagore bafite uruhare rukomeye mu guhindura bagenzi babo ,abagabo babo ndetse n’abana babo bishora mu biyobyabwenge cyane cyane ubucuruzi bwa kanyanga.”

Byari ibirori:umunyamakuru Didas Niyifasha (iburyo),gitifu w’Umurenge (hagati) na visimeya Anastase bari bizihiwe no kubyinana n’abaturage ba Rugerero

Umurenge wa Cyumba ni umwe mu Mirenge y’Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru uhana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda.Uri mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Gicumbi,ugahana imbibi n’imirenge ya Rubaya,Kaniga yo muri Gicumbi,mu burengerazuba bwawo hari Umurenge wa Bungwe muri Burera naho mu Majyaruguru yawo hari igihugu cya Uganda.

Iyi miterere y’Umurenge wa Cyumba ituma uba inzira z’ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga ya Kanyanga ikorerwa muri Uganda k’uburyo ngo hari aho byageze ugasanga ari umugabo, umugore ndetse n’abana buri wese akora ubucuruzi bwa kanyanga kandi mu buryo bwe.

Umwe mu bagore bari mu birori waganiriye na VALUENEWS ati”abo bayicuruza ni abagabo bacu,abandi ni abana bacu,yemwe biragoye kuyitandukanya n’ubuzima bwacu bwa buri munsi.”
Uyu mugore yagaragazaga uburyo muri uyu murenge wa Cyumba Kanyanga ihanyura buri munsi n’ubwo yemeza ko muri iyi minsi isa n’iyagabanutse.

Ikiganiro kuri Kanyanga cyaturutse ku butumwa bwari bamaze gutangwa n’urubyiruko rw’Umurenge wa Cyumba  rugamije kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu ikinamico.

Urubyiruko rwa Cyumba rwiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu ikinamico

Hategekimana Yvette w’imyaka 26 y’amavuko agira ati“ino, kanyanga yaragabanutse ariko ntiyacitse.”

Uyu mukobwa warangije amashuri yisumbuye atanga ubuhamya uburyo we na bagenzi be b’abanyeshuri biganaga mu rwunge rw’amashuri rwa Mulindi bakoraga ibikorwa by’uburembetsi kandi ari abanyeshuri.Agira ati”mu gihe cy’itangira ry’amashuri ubucuruzi bwa kanyanga bwabaga bwinshi kubera abanyeshuri nabo babwinjiragamo.”
Hategekimana yabwiye VALUENEWS ati” abanyeshuri, baba abigaga bataha ndetse n’ababaga mu kigo twarayicuruzaga!”
Mu buhamya bwe yatanze imbere y’imbaga y’abaturage bo mu mudugudu wa Rugerero,Akagari ka Muhambo, yari iteraniye mu busitani bw’Umurenge wa Cyumba,yasobanuye uburyo babyazaga inoti kanyanga bashoye minerivali,ati”iyo ababyeyi baduhaga amafaranga y’ishuri,ntibaduhe ayo kugura amandazi n’ibindi dukeneye twabanzaga kuyacuruza mbere yo kuyishyura”
Avuga ko muri icyo gihe akiri mu ishuri,igihe yicuza cyane ibyo yakoraga, wasangaga abanyeshuri bamwe babanza kunyura Uganda ( ni mu birometero 9 uvuye i Cyumba ),bakarangura Kanyanga bakayizanira bamwe mu bacuruzi muri za butiki n’utubari, yemwe ngo hari n’ubwo banayambutsaga bakayijyana i Kigali.Ati”isoko rwacu rinini ryabaga Batsinda!”

Yvette yemeza ko kuba urubyiruko rwa Cyumba uyu munsi ari rwo rufata iya mbere rukigisha ububi bwa kanyanga binyuze mu ikinamico,ari iterambere rikomeye abona mu Murenge we.Ati “mu minsi ishize wasangaga abagabo baratukuye uruhu nta gatege bagira ko guhinga,abana ugasanga nuko n’ugiye mu ishuri akabanza i Bugande kugirana,abagore nibo birirwaga bacungira abagabo babo aho abashinzwe umutekano bari….yemwe reka bayivuge ukize uburwayi araburata.”
Uyu mukobwa asanga kuba kanyanga iri mu nzira zo gucika muri Cyumba byaratewe n’ingufu ubuyobozi bwashyizemo cyane cyane Guverineri Gatabazi.Ati “Guverineri wacu yarabihagurukiye,abyigisha abaturage abato n’abakuru, natwe rero intero n’iyo.Nta kintu cyaduhuriza hamwe ngo tugende tutavuze kuri Kanyanga”.Yongeraho ko no kuba umubano w’ibihugu byombi u Rwanda na Uganda utameze neza ari kimwe mu byagabanije ubucuruzi bwa Kanyanga ariko ngo hakozwe ubukangurambaga bukomeye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyumba Ndizihiwe Cyliaque avuga ko Kanyanga itangiye kuba amateka muri Cyumba.Ati”nanjye ubwanjye sinabikekaga ko ubucuruzi bwa kanyanga bwacika muri uyu murenge bitewe n’impamvu ebyiri:abagande ni abanyamayeri,bahora bahinduranya isura ya Kanyanga,uyu munsi niba twayifatiye mu bijerekani, ejo iraza yitwa irindi zina ry’inzoga iri mu mashashi,nitubivumbura uzasanga yaje mu ducupa duto yahinduriwe izina.Indi mpamvu abacuruza kanyanga hano hakurya ntibategereza ko uza kuyirangura avuye mu Rwanda azana Kashi,reka da! Barabakopa bakabaha bagacuruza bakazasubirayo bagiye kwishyura.”

Gitifu avuga ko ibyo bituma abantu basa n’ababuze ubwenge bakumva ko ubukire nta handi buri uretse muri Kanyanga.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana Nteziryayo Anastase wifatanije n’abaturage b’umudugudu wa Rugerero mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore yakanguriye abagore guhora ku isonga mu guharanira Iterambere ry’ingo zabo n’iry’igihugu muri rusange.Ati”ndizera ko ibyo abana banyu batugaragarije mu ikinamico bigaragaza uburyo mwahindutse,kanyanga igomba kuba amateka muri uyu murenge wa Cyumba.”

Abaturage b’umudugudu wa Rugerero, biyicariye mu busitani bw’Umurenge bitabiriye ari benshi

Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’umugore Anastase yasabye abanyacyumba gufatanyiriza hamwe mu ngo zabo,imbaraga bashyiraga mu bucuruzi bwa kanyanga zikagaragarira mu kurwanya imirire mibi n’igwingira.Ati”nkuko ikinamico yanabigaragaje abagwingira si abana bato gusa ahubwo n’abagabo n’abagore bamwe bagwingijwe na kanyanga. “
Nteziryayo yibukije abanyacyumba ko umurenge wabo ari umwe mu Mirenge iza imbere mu Karere ka Gicumbi ifite amata menshi,abakangurira guha abana amata kandi nabo ubwabo bakayanywa kuko ari kimwe mu bizabafasha guhangana n’ingaruka za Kanyanga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *