DRC :Hagaragaye umurwayi wa mbere wa Coronavirus

Mu gihugu cy’ abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo  , minisitiri w’ Ubuzima w’ iki gihugu amaze gutangaza ko mu murwa mukuru Kinshasa hagaragaye umrwayi wa mbere wa Coronavirus  muri iki gihugu.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru iravuga ko Minisitiri w’ ubuzima  Dr Eteni Longondo  yemeje aya makuru , akavuga ko uyu murwayi yageze Kinshasa aturutse mu gihugu cy’ U Bubiligi, akaba yarahise ashyirwa u kato none ibizamini bikaba byerekanye ko afite virus .

Minisitiri w’ Ubuzima wa DRC avuga ko ubu hagiye gupimwa abantu bose bari kumwe n’uyu wagaragayeho virus kugira ngo nabo bashyirwe mu kato batanduza abandi.

DRC ibaye igihugu cya 11 muri Afurika kigaragayemo umurwayi wa Coronavirus .Abamaze kwandura   mu bihugu bitandukanye by’ uyu mugabane basaga 100 umwe  niwe wishwe nayo mu gihugu cya Misiri ku munsi w’ ejo ,uyu akaba ari umukerarugendo  w’ umudage wari mu Misiri.

Raporo y’ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima irerekana ko mu masaha 24 ashize irerekana ko  abanduye  ku isi hose basaga   ibihumbi 110 abasaga ibihumbi bitatu na 800 bo bamaze gupfa.

 

Valuenews Editorial Team 

One Reply to “DRC :Hagaragaye umurwayi wa mbere wa Coronavirus”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *