Habonetse undi muntu  wa kabiri byemezwa  ko yakize SIDA

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Adam Castillejo  ukomoka mu Mujyi wa Lodon mu Bwongereza uzwi ku kazina k’umurwayi wa London (Patient of London ) abaye umuntu wa kabiri ku isi utangajwe ko yakize SIDA .

Ibinyamakuru bitandukanye birimo The Guardian cyo mu Bwongereza , AFP, ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ,BBC ,nibindi bivuga  ko uyu Adam yatangaje ibi  nk’umuntu wakize SIDA nyuma y’amezi 30 ahagaritse gufata imiti igabanya ubukana  bwa SIDA .

BBC ivuga ko uyu mugabo atakijijwe n’ iyi miti ahubwo ko yakijijwe  n’ ubuvuzi bw’ uturemangingo buzwi nka Stem –Cell yakorerwaga kubera kanseri yari afite nkuko byatangajwe n’ ikinyamakuru  cy’ubushakshatsi cya Lancet HIV.

Ubwo buvuzi bwo guhindura uturemangingo  ngo bufite uburyo budasanzwe bwakozwe no kuri Bwana Adam , buha uturemangingo ubwirinzi kuri HIV .

Mu mwaka wa 2011 ,Timothy Brown uzwi ku kazina k’umurwayi wa Berlin (Berlin Patient) niwe murwayi wa mbere watangajwe ko yakize HIV nyuma y’ imyaka itatu akorerwa ubuvuzi nk’ubu.

Stem-cell ni ubuvuzi bwo guhindura uturemangingo cyane cyane  mu misokoro y’amagufa

Ubu buvuzi bugaragara ko buhagarika virus ya HIV kwiyongera no gukwira mu mubiri iyo umuntu avanywemo uturemangingo twe agashyirwamo utw’undi muntu turwanya HIV.

Adam Castillejo w’ imyaka 40,wemeye ko hatangazwa umwirondoro we ubu ngo nta virus ya HIV iri mu maraso ye , mu masohoro cyangwa andi matembabuzi y’ umubiri we nk’uko abanganga babyemeza .Umushakashatsi Prof Ravindra Kumar Gupta wo muri Kaminuza ya Cambridge yabwiye BBC ko “uyu ari umuti usa n’ uwizewe bidashidikanywaho wa HIV “

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *