Yanditswe na UMUHIRE Valentin
Kuva uyu mwaka wa 2020 watangira ndetse n’indi myaka yawubanjirije,ibibazo by’imibereho ishaririye bamwe mu banyarwanda birakomeza kwiyongera .
Ibi biragaragazwa ahanini n’inkuru zihoraho z’abantu bicana mu miryango, abiyahura mu buryo butandukanye, za gatanya za hato na hato mu ngo, ibiyobyabwenge,n’ibindi bibazo bigaragaza ko ubuzima bwa bamwe butoroshye muri iki gihe .
Abakora ubucuruzi butemewe birirwa nacengana n’ inzego z’umutekano hirya no hino mu Mijyi.Igisobanuro batanga ni ugushakisha ubuzima . (archives)
Abasesengura imibereho y’abanyarwanda,basanga hari ibibazo byinshi byugarije umuryango ku buryo bukomeye ,ariko bakagaragaza ko na Leta ubwayo isa niyabirengeje ingohe .
Sinabubariraga Ildephonse ,Umuyobozi wa Radio Ishingiro ifite icyicaro mu Karere ka Gicumbi agira ati “hanze aha huzuye imitima ishengurwa n’ intimba, benshi ntibafite abo batura ibibazo , ngo byibuze babatege amatwi .”
Uyu musesenguzi asobanura ko umuryango nyarwanda ufite ibibazo bikeneye ubuhanga mu bumenyi bwa muntu .Gusa ariko ngo na bake bahari ntibatanga umusanzu bagombye kuba batanga.Agira ati “ibikorwa by’ubumenyi bwa muntu birasa n’ibyibagiranye.”Aha Sinabubariraga agaruka ku mateka yaranze u Rwanda arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi akavuga ko abanyarwanda bagendana ibikomere bitoroshye gukira ,ari nayo mpamvu bari bakwiye ababitaho mu birebana n’ubuzima bwo mu mutwe ku nzego zose .
Hari ibibazo bimwe na bimwe biri kugaragara muri iyi minsi, abasesenguzi babona ko bishobora kuba nyirabayazana wo kwiyahura, kwihekura no kwiyambura ubuzima, kwiyahuza ibiyobyabwenge ,n’ibindi .
Ikibazo cy’ubuzima buhenze imbere mu gihugu kiza ku isonga . Sinabubariraga ati “kwirukanka ku muyaga (amafaranga ) byabaye indwara ya benshi ,hafi buri wese , amadeni ya bankiakurura za cyamunara , za banki Lamberi ,abagurizwa bagahinduka ba bihemu , abafatanya n’abandi bakabarya .nibyo byeze mu gihugu”
Umusesenguzi Nsengumuremyi Ephrem akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru Ingenzi,we asanga ikibazo gikomeye gishingiye ku bukene ariko buterwa n’ubushomeri bukomeza kwiyongera .Agira ati “kuri ubu ubuzima buragoye.”
Ephrem atanga urugero rw’abantu babuze akazi kubera ibikorwa bimwe by’iterambere,akagira ati “ nk’ubu abacuruzaga caguwa barumiwe ,abatwaraga za minibisi birirwa mu gisoro, ba nyirazo barazirebesha amaso ,ubuzima burakomeye pe !.”
Mu kiganiro yagiranye na VALUENEWS Ephrem yashimangiye ko nubwo bifatwa nk’ingero zoroheje ariko nyamara ari bimwe mu bibazo bigaragaza uburyo ubuzima bushaririye abantu bamwe na bamwe muri iki gihe .
Leta isa niyabirengeje ingohe
Abasesenguzi bavuga ko n’ubwo ibi bibazo bigaragara ko bikomereye abaturage hirya no hino mu gihugu, usanga Leta yarashyize ingufu cyane mu zindi gahunda zirimo nko kubaka ibikorwaremezo,ubukerarugendo n’ibindi, ariko ibirebana n’ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage ngo bigenda bigabanuka .
Bemeza ko n’ubwo hari gahunda zitandukanye zashyiriweho abanyarwanda batishoboye kwivana mu bukene nka VUP,Girinka ,Ubudehe n’izindi , ngo zidasubiza ibibazo biri mu byiciro bitandukanye by’abanyarwanda.
Ibi bamwe babishingira ku byiciro by’ubudehe ngo bitagaragaraza neza imibereho nyayo y’ umuturage ahubwo bikaba byanamushyira mu rwego atariho ari naho ubuzima butangirira kumusharirira.
Umwe mu baturage wo mu murenge wa Nyamyumba , Akarere ka Rubavu ati “(aha arabaza umunyamakuru ) nk’ubu wasanga nawe uri mu cyiciro cya gatatu nk’icyanjye ,harya ubwo uwabikoze yari agambiriye iki?niba kugira ngo ubone akazi nkatwe inaha mu giturage bisaba icyiciro cy’ubudehe , ukaba utajya gukorera n’icyo gihumbi ngo nuko uri mu cyiciro cya gatatu harya ubwo iyo niyo mibereho mutwifuriza ?”
Magingo aya nta minisiteri n’imwe muri eshatu VALUENEWS yifuje kuganira nayo kuri ibi bibazo by’ubuzima abanyarwanda bamwe bavuga ko bushaririye muri iki gihe,iragira icyo itangaza.
Minisiteri ifite imibereho myiza mu nshingano zayo ikwiye kugaragaza aho ivugururwa ry’ ibyiciro by’ubudehe bigeze kugira ngo buri munyarwanda wese wumva ko yarenganye cyangwa atari mu cyiciro kijyanye n’imibereho ye asubizwe.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi ikwiye kugaragaza aho gahunda zikomatanije zo gufasha abatishoboye zigeze zifasha abanyarwanda mu bibazo barimo naho Minisiteri y’Ubuzima yo ikagaragaza impamvu zituma nta bantu bazobereye mu by’ubumenyi nyamuntu bafasha abafite ibibazo by’imibereho kugira ngo hakumirwe ingaruka nko kwiyahura, ubwicanyi bwa hato na hato mu miryango, etc .
Impuguke mu by’ubumenyi nyabantu akaba n’umuyobozi w’umuryango nyarwanda wita ku kunoza imibereho n’imibanire y’abantu Ntawigenera Narisisi yabwiye VALUENEWS ko kenshi abagaragarwaho biriya bibazo byo kwiyahura cyangwa kuba imbata y’ibiyobyabwenge n’ibindi bibazo bibishamikiyeho biterwa ahanini no kubura ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’imibereho ibakomereye .Ati “kenshi mu mibereho ya muntu iyo atakaje ubwo bushobozi bwo kwirwanaho igihe ahuye n’ibibazo ngo abashe kubyogobotora birangira yiyambuye ubuzima nk’igisubizo cya hafi aba abona.”
Muri iki gihe ibikorwa byo kwambura ubuzima abandi cyangwa ku bwiyambura biri kugaragara cyane .Abantu batandukanye basanga hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kandi mu buryo bwihuse kugira ngo hagaragazwe mu by’ ukuri ikiri gutera abanyarwanda kwiyambura ubuzima no kubwambura abandi .
Iyi nkuru iracukumbuye kabisa! Nikibazo gikomereye Urwanda pe!! Abafite munshingano ubuzima bw’abanyarwanda nibagire icyo babikoraho nahubundi rwose abantu baradushiraho kuko barareba bagasanga ubuzima babayeho burutwa no kwipfira bakavaho. Barashaririwe rwose