MUSANZE:Abaturiye ibitaro bya Ruhengeri  babangamiwe n’imyotsi ituruka aho batwikira imyanda

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu bitaro bya Ruhengeri hazamutse umwotsi utari mwiza wahungabanije abantu batari bake baturiye hafi aho, ndetse n’abahakorera  n’abagenzi bigenderaga mu muhanda , dore ko ibyo bitaro biri mu Mujyi rwagati wa Musanze ku muhanda munini  wa Kigali –Rubavu.

Umwotsi wazamukaga ufite umunuko udasanzwe 

Bamwe mu bakorera hafi aho babwiye VALUENEWS ko babangamiwe bikomeye n’iyi myotsi  ndetse bamwe ngo bahise basohoka mu biro kuko bumvaga bataguma aho .

Hari umwe mu bakozi ba Komisiyo y’itorero ry’Igihugu wabwiye VALUENEWS ati “umunuko uturuka muri ibi bitaro bya Ruhengeri uraturambiye.Iyo atari iyi myotsi ,uba wumba n’umwanda uturuka mu bwiherero wagira ngo bavidura buri munsi”

Hari abagenzi nabo bacaga kuri ibi bitaro bipfutse amazuru .Umugore umwe wabonaga atazi ibyo ar ibyo wari uturutse mu murenge wa Vunga ati “narinziko mu Mujyi nta munoko nk’uyu uhaba none ndumiwe .”

Umuyobozi w’ ibitaro bya Ruhengeri  Dr  Muhire ntahakana ibivugwa n’abaturage , gusa agasobanura ko ari nk’impanuka yababayeho muri iki gitondo .Yagize ati “ubusanzwe imashini itwika imyanda , inatwika n’ imyotsi ituruka muri iyo myanda ku buryo isohoka mu kirere nta muntu cyangwa ikintu ishobora guhumanya kuko iba yahiye bihagije.icyabaye mu gitondo rero hari akuma gatwika imyotsi kuri iyo mashini kari kahiye nako bituma imyotsi isohoka itujuje ubuziranenge itangira kunukira abaturage  no kubabuza umudendezo “

Dr Muhire Philbert uyobora ibitaro bya Ruhengeri  

Muganga mukuru w’ ibitaro bya Ruhengeri yasabye imbabazi abagizweho ingaruka n’uwo mwotsi gusa avuga ko bahise bihutira  gusimbuza icyo cyuma cyari cyahiye ku buryo bitakongera.Ati “n’ubusanzwe imyanda turayitwika ariko kuko umwotsi nawo uba watsitswe nta n’uwamenya ko uri gusohoka  kuko uba nta kibazo ufite .”

 

Icyuma cyahiye kigatuma hasohoka umunuko (photo amateur )

Ku kibazo kirebana n’umunuko uturuka mu bwiherero, Dr Muhire Philbert yabwiye VALUENEWS ko nawo wumvikanye hanze y’ ibitaro no mu bitaro ubwabyo bitewe n’umusarane wari wazibye mu bitaro by’aho ababyeyi babayarira (maternite).Ati “ mu kugerageza gushaka kuwuzibura umwuka mubi warazamutse ubangamira abari mu bitaro ndetse nababituriye ariko ntabwo ari ibintu bihoraho.

Dr Muhire avuga ko ubusanzwe kuvidura imyanda yo mu bwiherero babikora mu masaha y’igihe ikirere kiba kidashobora gukwirakwiza umunuko  nk’amasaha y’ijoro ndeste n’amasaha yo mu rucyerera .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *