Menya nibi byagufasha kwirinda icyorezo cya COVID19

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

COVID19 ni uburwayi bw’icyorezo buterwa na virus yo mu bwoko bwa Corona cyadutse mu kwezi kw’Ukuboza 2019.
Ubu burwayi byagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa ari naho havuye izina rya COVID19.Umuryango mugari wa virusi zo mu bwoko bwa corona,uzwiho guteza ibibazo by’ubuhumekero.

Umuntu ukekwaho kwandura indwara ya COVID19 arangwa n’ibimenyetso birimo kugira umuriro ,umunaniro ukabije ndetse no gukorora.
Hari bamwe mu barwayi bashobora kwiyumvamo kuribwaribwa mu mubiri ,ibicurane ndetse no gucibwamo.Ibi bimenyetso bitangira gahoro gahoro.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(OMS) ritangaza ko hari abantu bamwe bashobora kwandura COVID19 ariko ntibagaragaze ibimenyetso,ndetse ntibigere bumva bamerewe nabi mu mubiri. Ibyo binajyana no kuba hari abatinda kugaragaza ibimenyetso kuko uwafashwe na virus ashobora kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi ibiri n’iminsi 10.

OMS yemeza kandi ko 80% by’abarwayi bashobora gukira bidasabye ko bakorerwa ubuvuzi bwihariye.Ubushakashatsi bugaragaza ko “umuntu umwe muri batandatu banduye niwe niwe ushobora kugira uburwayi bukomeye bunagoranye kuvura.”
COVID19 ntifata abantu hakurikije imyaka yabo,ubwoko,igitsina ,ibara ry’uruhu cyangwa ibindi byose bigaragaza itandukaniro ry’abantu.Gusa MOS ivuga ko  abantu basheshe akanguhe,n’abandi basanganywe ibibazo by’ubuzima nk’umuvuduko w’amaraso,indwara z’umutima,diabete n’izindi ndwara zikomeye baba bashobora kugira ibyago byo gufatwa na COVID19 mu buryo bworoshye ndetse ikaba yanabigirizaho nkana.

Iyi ndwara ahanini ikwirakwizwa mu nzira z’ihumeka ndetse n’ahandi hose umuntu ufite virus ashobora kuyisigira undi nko mu gusuhuzanya abantu bahana ibiganza,bahoberana n’abamaze kuyandura, mu matembabuzi aturuka mu kanwa umuntu akoroye,avuga se,yitsamuye n’ibindi.
Kenshi iyo umuntu yitsamura akorora, yipfuna akoresha intoki,kandi izo ntoki nizo ahindukira agakoresha ibindi bikorwa bya muntu nko gusuhuzanya,guhererekanya ibikoresho gukora imirimo itandukanye n’ibindi.
Iyi niyo mpamvu nyamukuru ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ritanga inama zo gukaraba intoki n’isabune cyangwa se kuzisukura buri kanya hifashishijwe imiti yabugenewe.
Gusa isuku y’intoki gusa ntihagije ari nayo mpamvu Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose kureka ibikorwa byose bituma abantu bakoranaho nko kuramukanya,guhurira ahantu hamwe muri benshi ndetse no kuganira n’umuntu umwitajeho nka metero imwe.
Minisiteri y’ubuzima kimwe na OMS byemeza ko mu Rwanda iyi ndwara itarahagera.

Raporo ya OMS yo ku tariki ya 10 Werurwe 2020 igaragaza ko abakabakaba ibihumbi 114 aribo bamaze kugaragazwa ko banduye mu bihugu bitandukanye,abamaze gupfa ni 4012.
Kugeza ubu u Bushinwa nibwo bifite abarwayi benshi ndetse n’umubare munini w’abapfuye ariko kandi umubare w’abapfa muri iyi minsi mu Bushinwa uri kugenda ugabanuka.Ku munsi w’ejo mu Bushinwa hagaragaye abarwayi bashya 20 gusa abapfuye bari 17 mu basaga ibihumbi 80 bamaze kwandura.
Ku mugabane wa Afurika ibihugu 11 nibyo bimaze kugaragaramo abarwayi ba COVID19.

Ibyo bihugu Misiri,Tunisia,Maroc,Algeria,Nigeria,Senegal,Burkinafaso,Afurika y’Epfo,Togo,Cameroun,na Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo.
Misiri niyo ifite umubare munini w’abamaze kugaragarwaho iyo ndwara (59) ,igakurikirwa na Algeria (20) na Afurika y’Epfo (7).

Umuntu umwe niwe umaze kumenyekana wish we na COVID19 muri Afurika akaba ari umukerarugendo w’umudage waguye mu Misiri .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *