COVID 19 yabaye icyorezo ku rwego rw’isi,ibihugu byatangiye ingamba zikarishye

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Umuryango w’ Abibumbye , kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Werurwe 2020 watangaje  ko COVID19 ibaye icyorezo cyugarije isi yose(Pandemic).Kugeza ubu kirabarizwa mu bihugu 124 ku bihugu 193 bigize ONU.Ibihugu 69 nibyo kugeza magingo aya bitaragaragaramo iyi virusi n’u Rwanda rurimo .

Dr Tedros AdhanomGhebreyesus/Umuyobozi wa OMS 

Ni gake cyane Umuryango w’Abibumbye utangaza ko indwara yageze ku rwego rwo kwitwa  icyorezo cyugarije isi.

Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 11 Werurwe 2020 mu kiganiro n’abanyamakuru yagiranye n’abanyamakuru ku cyicaro cya OMS i Geneve, cyanakurikiwe n’abanyamakuru batandukanye ku isi hose hifashishijwe ikoranabuhanga,Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima Dr Tedros AdhanomGhebreyesus yatangaje ko COVID 19 ibaye icyorezo cy’isi yose .Yagize ati “mu byumweru bibiri bishize abafashwe n’iyi virus  bikubye incuro 13  ndetse n’ umubare w’ibihugu imaze kugeramo ugenda wiyongera umunsi ku wundi, ubu abamaze kwandura bose basaga ibihumbi 118 mu bihugu 114, kandi abasaga ibihumbi 4 bamaze kuhatakariza ubuzima .Ibihumbi n’ ibihumbi by’abana bararwana  n’ubuzima mu bitaro hirya no hino ku isi,Byongeye kandi  turi kubona muri iyi minsi iza imibare y’ ubwandu bushya , imibare y’abapfa ndetse n’ ibihugu byibasirwa irakomeza kwiyongera .Rero, dukurikije isesengura twakoze dusanga COVID19 ari icyorezo cyugarije isi.”

Dr Tedros avuga ko  gutangaza COVID19 nk’ icyorezo cyugarije isi  bidakuraho ingamba zafashwe mu kuyirwanya ndeste n’ uruhare rwa buri gihugu mu gukumira ubwandu bushya .Ati “ ahubwo ni uguhamagarira ibihugu, imiryango mpuzamahanga na za guverinoma guhuza imbaraga mu kurwanya iyi ndwara nta kujenjeka kurimo”

Umuyobozi wa OMS avuga ko mu kurwanya iyi ndwara hari ibihugu bimwe na bimwe bisa n’ ibyifashe kubera kubura amikoro ,ariko kandi ngo hari n’ ibigaragaza ubushake buke .

Ingamba zidasanzwe zigiye gufatwa

Umuyobozi w’ ikigo cy’ ubuzima mu Rwanda RBC Dr Nsanzimana Sabin avuga ko kuri ubu umurongo wafunguwe ku bihugu kugira ngo bibe byafata ingamba zisumbuye kuzo byari byarashyizeho mu kuyirwanya .Ati “ibihugu bimwe byatinyaga gufata ingamba zikarishye kubera ko iki cyorezo kitari cyagashyizwe mu rwego rw’ ibyorezo byugarije isi.”

Dr Nsanzimana Sabin /Umuyobozi wa RBC 

Dr Sabin akomeza avuga ko iyo icyorezo kitaratangazwa nk’icyorezo cyugarije isi , Umuryango w’ abibumbye uba ushobora kbuza ibihugu biwugize  gufata ingamba zikarishye  nko gukumira ingendo muri ibyo bihugu n’ ibindi  bitee n’amasezerano mpuzamahanga ibihugu biba byarasinye .

Gusa ngo bitewe nuko ubu isi yose yugarijwe n’ubwo hari umubare w’ ibihugu bike itaragaragaramo , ngo biratuma ibihugu byose n,imiryangompuazamahanga bihuza ingufu .Ati”ubu ibihugu bimwe bishobora kwitabaza ibindi  mu gutanga ubufasha nko  guhererekanya abaganga igihe bakenewe mu gihugu runaka  ndetse n’amafaranga ibihugu byakoreshaga mu mishinga itandukanye akaba yakwerekezwa mu kurwanya iki cyorezo byamaze gutangaza ko cyugarije isi.”

Ibihugu bimwe  byatangiye gufata imyanzuro ikomeye

Mu masaha make nyuma yuko COVID19 itangajwe nk’ icyorezo cy’isi yose  , Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald TRUMP yahise atangaza ihagarikwa ry’ingendo z’ abanyaburayi bajya muri Amaerika  mu gihe cy’ iminsi 30, ukuyemo igihugu cy’ Ubwongereza gusa.

TRUMP yagize ati “ ni icyemezo gikomeye arikokigomba gufatwa mu rwego rwo kwirinda ubwandu bushya bwakwinjira muri Amerika.” Ashinja umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi kuba warananiwe gufata ingamba zo guhangana na coronavirus nkuko Amerika yabikoze ihagarika ingendo zo mu kirere zituruka mu Bushinwa .

Mu Rwanda zimwe mu ngamba zafashwe mu gukumira ko iki cyorezo cyagera imbere mu gihugu, harimo gushyiraho uburyo bwo gupima abantu bose binjira mu gihugu ku mipaka itandukanye uko ari 31 irimo n’ ikibuga cy’ indege cya Kigali,amavuriro yose yarateguwe ndetse n’amatsinda shobora gufasha abantu igihe Iyi virusi yaba yinjiye ku butaka bw’ u Rwanda Dr Nsanziman Sabin avuga ko byose biri ku murongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *