Coronavirus yageze ku butaka bw’u Rwanda

Yanditswe na UMUHIRE Valentin
Umuntu wa mbere ufite virusi yo mu bwoko bwa Corona yagaragaye mu
Rwanda.
Aya makuru yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima ibinyujije ku rukuta rwa Twitter kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga  ko uwagaragaweho virusi yo mu bwoko bwa Corona ari Umuhinde wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe avuye i Mumbai.

Ubutumwa bwa Minisiteri y’ubuzima bukomeza bugira buti “uyu murwayi nta bimenyetso yagaragazaga ubwo yageraga mu Rwanda,  nyuma yishyikiriza inzego z’ubuzima ku wa 13 Werurwe, aho yahise asuzumwa. Ubu arimo kwitabwaho kandi ameze neza, yashyizwe ahantu ha wenyine yatandukanyijwe n’abandi barwayi.”

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko yahise ikurikirana ahantu hose yanyuze kugira ngo hasuzumwe neza ko nta bandi baba banduye iyi ndwara.

Abaturage bongeye kwibutswa kwirinda

Muri ubu butumwa bugufi,Minisiteri y’ubuzima yongeye gukangurira abanyarwanda gukurikiza ingamba zafashwe ,iti”abaturage bose mu Rwanda barasabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima, by’umwihariko gukaraba intoki, kwirinda inama zihuza abantu benshi no kumenyekanisha umuntu wese ugaragayeho ibimenyetso byose . abantu bahamagara kuri nimero itishyura  ariyo 114.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *