COVID19:Kwirara kw’abaturage gushobora guteza ibibazo bimwe mu bihugu bya Afurika

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Icyorezo cyiswe COVID 19 kugeza ku mibare yo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020 irerekana ko kimaze kugera mu bihugu 18 byo ku mugabane wa Afurika.Abantu basaga ibihumbi bitanu bamaze kwicwa nacyo mu bihugu bitandukanye ku isi naho abasaga ibihumbi ijana na mirongo itatu bamaze kwandura.

Hirya no hino mu Rwanda ingamba zo kwirinda coronavirus zashyizweho ariko henshi batangiye kwirara ntibagikaraba intoki

 

Mu Karere u Rwanda ruherereyemo ibihugu bibiri byamaze kugerwamo n’iyo virus ni  Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku munsi w’ejo tariki ya13 Werurwe,ibihugu bine bya Afurika aribyo Kenya,Sudan,Ethiopia,na Guinea byemeje ko byamaze kubona abantu bafite virus ya corona , biza byiyongera ku bihugu 14 nabyo byo kuri uyu mugabane byamaze kugaragaramo abafite iyi virus.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima muri Kenya yatangaje ko uwagaragayeho iyi virus ari umugore w’imyaka 27 uherutse kugera i Nairobi tariki 05/03/2020 avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika aciye i London mu Bwongereza.

Bwana Kangwe yabwiye abanyamakuru ko ‘laboratoire’ isuzuma indwara ziterwa na virus yabonye iyi virus muri uyu mugore mu ijoro ryo kuwa 12/03/2020, gusa ngo kugeza ubu nta kibazo kinini afite.Bwana Kagwe yagize ati
“Ubu ameze neza, ntabwo ameze nabi, umuriro we wagabanutse, ararya ariko ntabwo yavanwa mu kato ibipimo bitaremeza ko yakize iyi ndwara”

Kenya ibaye igihugu cya mbere mu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kigezwemo na virus yo mu bwoko bwa Corona .
Bwana Kagwe yavuze ko Kenya yari yiteguye cyari ikibazo cy’igihe gusa. Gusa akavuga ko nta mpamvu y’uko abaturage ba Kenya bashya ubwoba.
Ati: “Leta irakomeza ingamba zo kurinda ko iyi ndwara ikwirakwira”.Yavuze ko abantu bose bahuye n’uyu mugore bari gukurikiranwa no gushakishwa ngo bavurwe.

U Rwanda narwo ruriteguye

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima RBC Dr Sabin Nsanzimana yabwiye VALUENEWS ko kugeza ubu u Rwanda rwiteguye neza ,haba ahagomba kuvurirwa no gukurikiranirwa abashobora kugaragarwaho n’iyo virus.Ati” kugeza ubu gahunda zo gupima abinjira mu gihugu zirakorwa (screening) ku mipaka yose y’igihugu uko ari 31 n’ikibuga cy’indege cya Kigali kirimo”
Dr Sabin anavuga ko n’ibitaro ubwabyo bikurikirana abarwayi babigana umunsi ku munsi ,uwo babonyeho ibimenyetso byuko ashobora kuba afite iyo virus akaba yajyanwa gupimirwa muri laboratwari y’igihugu,kugira ngo barebe niba koko yaba ayifite,ariko kugeza magingo aya nta muntu numwe wari waboneka ku butaka bw’u Rwanda ayifite.
Kugeza ubu mu Rwanda laboratwari y’igihugu isuzuma abarwayi bagaragaje ibimenyetso kandi byasabwe na muganga umukurikirana ndetse n’abantu batembereye aho icyo cyorezo kiri bakaba bagikekwaho.
Gusuzuma umuntu umwe bitwara amafaranga hafi ibihumbi ijana na mirongo itanu by’u Rwanda (150,000Frws)

Hirya no hino mu gihugu ingamba zashyizweho zo gukomeza gukumira no kwirinda ko virus ya corona yakwinjira mu gihugu.Gusa abakurikiranira hafi gahunda zo kwirinda iki cyorezo baravuga ko kwirara kwa bamwe mu baturage bishobora guha urwaho iyi virus.

Abantu hirya no hino gukaraba intoki ahahurirwa n’abantu benshi bamaze kubifata nk’umuhango cg kubikorera ku jisho kuruta uko bagombye kubifata nk’imwe mu ntwaro yo guhangana n’icyorezo.
Ibyo binarebana n’igikorwa cyo gusuhuzanya bahana ibiganza no guhoberana nabyo ubona byongeye kwiyongera nyuma y’iminsi mike inzego za Leta zishishikarije abaturarwanda kubicikaho.

Nyamara Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima muri Kenya  yatangaje ko uriya mugore wagaragaweho iriya virus ari we wafashe iya mbere akijyana kwa muganga kwipimisha nyuma yo kwiyumvamo umuriro kandi akubutse mu bihugu ivugwamo nka Amerika n’Ubwongereza.

Ibihugu bya Afurika iyi ndwara imaze kugeramo:

Ibihugu bya Afurika iyi ndwara imaze kugeramo:Egypt- 80 (2 yarabishe),Algeria- 26 (2 yarabishe),South Africa- 17,Tunisia- 13,Soenegal- 10,Morocco- 6 (1 yaramwishe),Ghana-2,Cameroon-2,Nigeria-,2,Burkina Faso-2,Togo-1,DRCongo- 2,Côted’Ivoire – 1,Kenya-1,Gabon-1,Ethiopia – 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *