Ibanga ryihishe mu gukira kw’abarwayi ba COVID 19 kandi itagira umuti n’urukingo

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza ukuntu hirya no hino ku isi humvikana imibare y’abantu bivugwa ko bavuwe bagakira indwara ya Covid19 ,nyamara ku rundi ruhande bivugwa ko kugeza ubu nta muti, nta n’urukingo byayo biravumburwa n’abashakashatsi.

Ndahindwa Vedaste impuguke mu birebana n’indwara z’ibyorezo,agira inama abaturage kugira isuku birinda coronavirus.

 

COVID19 ni indwara nshya yadutse mu kwezi kw’Ukuboza 2019 ikaba iterwa na virus yo mu bwoko bwa Corona ari naho hakomoka izina rya COVID19.Iyi ndwara yamaze no gufatwa nk’icyorezo cyugarije isi yose ,abashakashatsi bavuga ko nta muti uyivura uraboneka ndetse n’ubushakashatsi bukaba bukomeje kugira ngo hashakishwe niba haboneka urukingo rwayo.

K’urundi ruhande ariko mu bihugu bitandukanye yamaze kugeramo hakomeza kumvikana imibare y’abantu bapfa,ndetse n’abavurwa bagakira.Nko mu gihugu cy’ubushinwa aho yaturutse mu basaga ibihumbi 80 bayanduye ,abagera ku bihumbi 58 baravuwe barakira ndetse n’umubare w’abakira muri iki gihugu ugenda wiyongera.

Ni ibintu abantu batandukanye bakomeje kwibazaho ndetse bamwe bakabifata nko gutekinika imibare y’iyi ndwara.Umwe mu baturage ati “ibi ni ukuturema agatima gusa,none se indwara itagira umuti n’urukingo wayikira ute?”
Impuguke mu by’indwara z’ibyorezo akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Ndahindwa Vedaste ,akaba n’umwe mu bari gufasha ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS mu gukurikirana iki cyorezo avuga ko nubwo nta muti uragaragara wa COVID 19, ishobora kuvurwa kandi umurwayi wari uyifite, ibizamini bikagaragaza ko ntayo ikimurimo.Agira ati” kenshi iyo indwara ari nshya ,umubiri ugaragaza ubushobozi buke bwo kuyirwanya,ariko uko igenda yigaragaza ni nako umubiri w’umuntu urushaho gukora ubwirinzi bushobora no guhangana nayo bukayitsinsura.”

Dr Ndahindwa atanga urugero rw’umwana ukivuka ati”buriya umwana ukivuka,umubiri we uba nta bushobozi ufite wo guhangana n’indwara,bigatuma ashobora kwibasirwa nazo.ariko uko agenda akura umubiri ugenda urushaho gukora abasirikare bamurinda izo ndwara ari nayo mpamvu kurwaragurika bigenda bishira uko akura”
Impuguke mu by’indwara z’ibyorezo Ndahindwa Vedaste aherutse kubwira Radio y’igihugu ko “kuri iyi ndwara ya COVID19 ,80% by’abayandura bagira uburwayi bworoheje,15% bagahura n’uburwayi bwenda gukomeraho gato naho 5% akaba aribo bahura n’uburwayi bukomeye ari nabo bakenera ubuvuzi bwihariye.”
Dr Ndahindwa avuga ko abafashwe n’iyi ndwara bavurwa ibimenyetso.Agira ati”hagati ya 83 % na 98% by’abafite coronavirus bagira umuriro ukabije , abo baba bagomba kuwugabanyirizwa.ariko hari n’abagira uburwayi bukabije bumeze nk’umusonga, abo tubongerera umwuka abandi bagahabwa ubufasha butuma imibiri yabo izamura ubwirinzi,bagakira.
Ndahindwa avuga ko bemeza ko umuntu yakize nyuma yo kumukorera isuzuma inshuro zirenze ebyiri bikagaragara ko nta burwayi agifite.
Gusa yongeraho ko ubu hari ubushakashatsi bugera kuri 200 buri gukorwa hashakishwa urukingo rwa COVID19;ndetse ngo bari no gushakisha niba hari umuti wabasha kuyivura ariko ngo kugeza ubu havurwa ibimenyetso byayo.
Bamwe mu bantu bari kwibasirwa n’ubu burwayi harimo abantu bakunze ndetse n’abafite indwara zindi zikomeye nka Diabete,indwara z’umutima n’izindi.
Ndahindwa anahakana ibyirirwa bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ko iyi ndwara idafata abirabura,akagira ati”ibyo sibyo kuko hari abamaze kugaragara ko bafashwe na coronavirus.“Avuga ko akurikije ubusesenguzi bwe asanga iyi ndwara yaratinze kugera muri Afurika kubera impamvu zitandukanye zirimo ko urujya n’uruza rw’abantu baturuka aho yagaragaye bwa mbere mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa n’ibihugu bya Afurika ari ruke ugereranije no mu bihugu by’Uburayi aho iri gukwirakwira mu buryo bwihuse cyane kurusha ku mugabane wa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *