COVID19,indwara yihariye ishobora no kutagaragaza ibimenyetso

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Danniel aremeza ko COVID19 ari indwara ifite umwihariko  ngo kuko umuntu ashobora kuba ayifite ariko ntagire ikimenyetso na kimwe agaragaza.Minisitiri w’ Ubuzima ati “aho niho bikomereye”

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Ngamije Danniel (archives)

Dr Ngamije avuga ko iyi ndwara ihererekanywa binyuze mu matembabuzi avuye ku muntu uyirwaye akaba yagwa ku wundi muntu cg ahantu  bityo abantu bakaba bayihererekanya binyuze mu kuramukanya bahana intoki , guhoberana n’ibindi.

Ati “amacandwe  mu gihe umuntu ari kuvuga,cyangwa andi matembabuzi ava mu muntu uyifite igihe akoroye, yitsamuye,iyo  akugiye ku ntoki nyuma ukaza kwikora mu maso cyangwa ku munwa icyo gihe uba wanduye “

Dr Ngamije atanga inama ko gukaraba intoki kenshi cyane cyane igihe ukeka ko aho wakoze cyangwa  ibyo wafashe byaba biriho virus cyangwa wahuye n’umuntu muri bus,ari ingenzi cyane Anabuza abantu kandi gukomeza kwikubanaho baramukanya,ati “abantu dukunda kuramukanya nibyo ,ariko twibuke ko turi mu bihe bikomeye,bityo twirinde gukoranaho,guhana ibiganza n’abo tutazi ibyo bafashe naho bafashe “

Minisitiri w’Ubuzima kandi asaba abanyarwanda ko bakwihutira kumenyesha inzego z’ubuzima igihe baba bibonyeho ibimenyetso bahamagara ku murongo utishyuzwa 114 cyangwa bakabwira abajyanama b’ubuzima kugira ngo babahuze n’ibigo nderabuzima bahabwe ubufasha bwihuse

.Ati “turanga ko n’urwaye inkorora ,ibicurane bisanzwe  bose birukira kwa muganga ,ugasanga tunaniwe no kwita ku barwayi basanzwe kubera umubare w’abantu benshi birunze kwa muganga  kandi wenda bitari ngombwa ko bajyayo”

Ku birebana n’ingamba zikomeye zatangiye gufatwa na Leta y’u Rwanda kubera iki cyorezo,Dr Ngamije avuga ko bashingira ku bunararibonye bw’ibihugu bimwe byafashe iya mbere mu  gufata bene ibi byemezo bikaze, ati “ibihugu  byagiye bifata bene izi ngamba zikomeye byagiye bigaragara ko indwara itakwirakwiye ahantu henshi.”

Aha atanga ingero za Singapuru na Hong Kong  bituranye n’ Ubushinwa ariko ngo kubera ingamba zikarishye byahise bifata , imibare igaragaza ko byagize abarwayi bake ugereranije n’ibindi bihugu byagize ukuzarira mu ifatwa ry’ingamba zikaze, ubu bikaba biri kurwana no kuzifata nyamara icyorezo cyaramaze gufata indi ntera .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *