COVID19:Mu Rwanda ingamba zikomeye zatangiye gufatwa zirimo no gufunga amashuri

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Mu gihe umuntu wa mbere agaragaweho  virus yo mu bwoko bwa Corona ari ku butaka bw’ u Rwanda  kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Werurwe 2020,Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gufata ingamba zikomeye mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwirinda no gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo mu buryo bwose bushoboka .

Minisitiri w’Ubuzima DR Ngamije Danniel asobanura ingamba zafashwe kuri coronavirus kuri televiziyo y’ Igihugu

Itangazo ryashyizwe ahagaragara  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu ,ku ngamba zafashwe zo kurwanya  ikwirakwizwa rya virusi yo mu bwoko bwa corona, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko “ishingiye ku ntera icyorezo cya COVID19 kimaze gufata hirya no hino ku isi, ishyizeho amabwiriza  mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ryacyo kandi ko ahita ashyirwa mu bikorwa ,akamara nibura igihe cy’ibyumweru bibiri.”

Muri ayo mabwiriza harimo gufunga insengero abantu bagasengera mu ngo zabo, ndetse amadini atandukanye nka Kiliziya Gatorika yo yahamagariye abayoboke bayo kuza gukurikirana igitambo cya Misa kuri Radio na television by’igihugu, mu gihe andi madini nka EAR nabo babwiye abayoboke bayo kuza gukurikirana amasengesho kuri Radio yabo “Inkoramutima’  no ku mbuga zayo za  Youtube .

Muri izi ngamba kandi harimo no kuba amashuri kuva ku y’incuke kugeza muri za Kaminuza  aba afunze imiryango mu gihe cy ibyumweru bibiri ndetse abana bagahita boherezwa iwabo.

Minisiteri y’Uburezi yamaze gutangaza ko izishyura ikiguzi cyo gutwara abanyeshuri kugera iwabo ,ibyo kandi bigatangira gushyirwa mu bikorwa kuri iki cyumweru .

Mu mabwiriza yatanzwe n’iyi minisiteri, abana biga mu mashuri yo mu Ntara y’Amajyepfo nibo bataha mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 15 Werurwe.Imodoka zirabasanga mu bigo byabo kuva saa kumi n’ebyriri za mu gitondo.Abanyeshuri bo mu Ntara ‘amajyaruguru, uburengerazuba ndetse n’uburasirazuba  bo bazataha ku wa mbere tariki ya 16 Werurwe 2020 nk’uko iryo tangazo rikomeza ribivuga .

Imodoka zitwara abanyeshuri zirabavana ku bigo byabo zibageze i Kigali, hanyuma abajya mu tundi Turere bashakirwe uko bagerayo hakurikijwe uturere bajyamo.Minisitri y’Uburezi kandi yasabye abayobozi b’Uturere gutegura aho imodoka zigeza abana  mu turere twabo, ndetse no kubafasha kubona uburyo bagera iwabo mu ngo kandi badahutajwe.

Izindi ngamba zafashwe zirimo ko  “babyumvikanyeho n’abakoresha babo , abakozi basabwa gukorera akazi mu ngo zabo aho bishoboka.”

Amahuriro y’abantu benshi nk’imikino ndetse n’ ubukwe  byahagaritswe  ndetse abitabira imihango yo gushyingura nabo bahabwa umurongo,”barasabwa kujyayo ari bake.”

Uretse ibikorwa by’ubucuruzi na za resitora biri bukomeze nabwo hubahirizwa amabwiriza yatanzwe yo kwirinda no gukaraba intoki  ndetse no kwirinda umuvundo w’abantu, abaturarwanda basabwe kwirinda ingendo zitari ngombwa mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu ma modoka .

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko umuhinde wagaragaweho iyi virusi yashyizwe mu kato akaba ari kwitabwaho n’abaganga .

Ministeri kandi irahamagarira abaturage kwirinda ibihuha  by’urucantege ,ahubwo bakihutira gutanga amakuru igihe cyose hari ugaragaweho n’ibimenyetso bya coronavirus  birimo umuriro ukabije, umunaniro mwinshi, inkorora n’ibindi.Bahamagara kuri telefoni itishyurwa 114.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *