Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kwitwararika gusanzwe kubaranga mu gihe cy’ ibibazo bikomeye

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Mu butumwa Perezida wa Republika y’ u Rwanda Paul Kagame yagejeje  ku banyarwanda ku munsi w’ ejo ,ubwo hamenyekanaga amakuru y’umuntu wa mbere wagaragayeho virusi yo mu bwoko bwa Corona ,yasabye abanyarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeye nkuko basanzwe babigenza  mu gihe bahuye n’ibibazo .

Abinyujije kuri Twittwer , Umukuru w’ Igihugu yagize ati “mu Rwanda hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye COVID19.Nkuko byakomeje kuvugwa , kugira impagarara muri ibi bihe ntacyo byaadufasha , ingamba zisobanutse kandi zihamye nizo shingiro ryo gukomeza kwirirnda ikwirakwiza ry’ iki cyorezo “

Umukuru w’Igihugu akomeza asaba abanyarwanda gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga  ubuzima  nko gukaraba intoki kenshi , kwirinda kuramukanya , kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi ndeste no guhagarara ahitaruye .

Perezida Kagame ati “nkuko bisanzwe tuzatsinda muri ibi bihe  bikomeye binyuze mu bufatanye  no gukorera hamwe .Ibi birasaba kwitwararika twakomeje kwerekana nk’abanyarwanda  mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku musaruro mwiza .”

Kugeza ubu imibare itangazwa n’ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima OMS  iragaragaza ko,kugera tariki ya 14 Werurwe 2020 , iki cyorezo kimaze kugera mu bihugu 150 ku isi hose naho muri afurika ni ibihugu 20 kuri 54.Abantu basaga ibihumbi 156 bamaze kwandura ,abasaga ibihumbi 76 baravuwe barakira naho 5839 bamaze guhitanwa nayo.

Ibihugu 12 ku isi  nibyo bifite umubare w’abanduye uri hejuru  .Ibyo ni Ubushinwa (81021),Ubutaliyani (17660),Irani ,Koreya y’epfo (8086),Espagne(4231),Ubudage(3062) ,Ubufaransa(3640) ,Leta zunze Ubumwe za Amerika ,Ubuyapani( 716), Ubusuwisi (1125),Ubwongereza(802) na Norvege (750).

Muri Afurika ,Misiri (93),Algerie(26),Afrika y’Epfo(17),Tunisia (16),Senegal (10),Maroc (7), Burukinafaso (2),Cameroun (2),DRC(2),Nigeria (2),Sudan (1),Cote d’ Ivoile (1),Ethiopia (1),Gabon (1),Ghana (1),Guinea (1),Kenya (1),Togo (1), Rwanda (1).

Muri ibi bihugu byo ku mugabane wa Afurika , uretse ibihugu bitanu byagaragayemo abanyagihugu babyo banduriye imbere mu gihugu , ibindi byose bifite abantu banduye bayikuye mu bindi bihugu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *