Guverineri Gatabazi yasabye abaturage kudakinisha coronavirusi

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney aravuga ko ahangayikishijwe n’imyitwarire y’abaturage bamwe na bamwe mu kwirinda icyorezo cya COVID19.

Gatabazi Jean Marie Vianney /Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru (photo:archives)

Mu kiganiro ” Umuti ukwiye” gitambuka mu masaha y’igitondo kuri radio Musanze,kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Werurwe 2020,humvikanye abaturage bo mu mirenge itandukanye y’uturere twa Musanze,Burera,Gakenke n’ahandi ,bagaya imyitwarire y’abantu bamwe badakurikiza amabwiriza yatanzwe yo kwita ku isuku bakaraba intoki,birinda gusuhuzanya bahana ibiganza n’ibindi muri gahunda yo guhangana n’icyorezo cya COVID19.
Umwe mu baturage wahamagaye ari mu Karere ka Burera yagize ati” hari abantu babihinduye nk’urwenya.Bamwe baravuga ko coronavirusi idashobora kugera mu cyaro,abandi ngo ntifata abirabura,mbese urabona abantu bisa naho ntacyo bibabwiye.”
Uyu muturage wanavuze ko we yafashe iya mbere aho agenda ashishikariza abaturage mu midugudu gukaraba intoki birinda coronavirusi,yemeza ko imyitwarire ya bamwe iramutse idahagurukiwe ishobora kuba urwaho rw’ikwirakwira rya Coronavirus.Ati”hari naho ngera nabivuga abaturage bakankwena,bakanyita umusazi.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney ,nawe wahamagaye muri icyo kiganiro ahagana saa kumi n’imwe na mirongo itanu z’igitondo, yagaragaje impungenge aterwa n’ibyo agenda abona hirya no hino mu Mujyi wa Musanze.Yagize ati”nanjye naraye ntembereye mu tubari dutandukanye ariko abantu barakikubanaho ntacyo bibabwiye,abantu baracyasuhuzanya bahana ibiganza…”
Guverineri Gatabazi yaburiye abaturage by’umwihariko abo mu Ntara y’Amajyaruguru kumva uburemere bw’iki kibazo.Ati”mfite imyaka mirongo…ariko mu buzima bwanjye ni ubwa mbere mbona indwara ituma amashuri yose mu gihugu afunga abana bagataha, kiliziya n’insengero bigafunga,…”

Guverineri Gatabazi agasaba abaturage bose kumva ko iki ari ikibazo cyugarije isi yose kandi ko kureba umuntu uwo ari we wese.Ati “twe kumva ko ari ibya gitifu,ari ibya mudugudu ari ibya Mayor cyangwa Guverineri.buri muturage wese yumve ko bimureba”.
Gatabazi yibukije abaturage kugera ikirenge mu cya Perezida Kagame wafashe icyemezo cyo gutangiza ubukangurambaga bwo gukaraba intoki mu Rwanda mu rwego rwo kurwanya coronavirus.

Mu Rwanda abantu batanu nibo bimaze K wemezwa n’inzego zibishinzwe ko bagaragaweho virusi yo mu bwoko bwa Corona.Bane bagaragaye ku munsi ww’ejo ku cyumweru,mu gihe umurwayi wa mbere yabonetse ku wa gatandatu.

Hagati aho Minisiteri y’ubuzima irakomeza gukangurira abanyarwanda gukomeza kwirinda bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune igihe cyose kandi bagacika ku migenzo imwe itari ngombwa nko kuramukanya muhana ibiganza,ingendo za hato na hato zitari ngombwa,kwirinda amateraniro n’abantu benshi n’ibindi byatanzweho umurongo n’abakozi no mu rwego rw’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *