Mu Rwanda hagaragaye abandi bantu bane bafite coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iravuga ko kuri ubu mu Rwanda abamaze   kumenyekana  ko bafite virus yo mu bwoko bwa Corona ari batanu.

Bane bashya batangajwe uyu munsi, baje biyongera ku muhinde watangajwe ejo kuwa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020.

Muri abo bane bagaragayeho coronavirus, harimo umunyarwanda w’imyaka 34 wageze mu Rwanda tariki ya 06 Werurwe 2020 aturutse mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.Hari kandi umuvandimwe we w’imyaka 36, wageze mu Rwanda tariki ya 08 Werurwe wavuye mu birwa bya Fiji ,anyuze muri  Amerika no muri Qatar n’umunyarwanda w’imyaka 30 y’amavuko udaheruka hanze y’u Rwanda.

Hari kandi Umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda kuwa 15 Werurwe 2020 aturutse mu Bwongereza.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bose bari kuvurirwa ahabugenewe kandi ko hanashishikarijwe abaguye bahura naba bantu kwigaragaza ngo nabo basuzumwe.

Ubwanditsi bwa VALUENEWS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *