Muje kwirinda icyorezo ntimuje mu butembere-Guverineri Gatabazi

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Mu gikorwa cyo gufasha abanyeshuri baba mu bigo by’amashuri gutaha iwabo mu ngo kubera icyorezo cya COVID19,icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda,Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye aba banyeshuri ko atari umwanya wo gutembera bajemo cyangwa kwirirwa bazerera .

Igikorwa cyo gucyura abanyeshuri iwabo cyakurikiranwe n’abayobozi .Guverineri Gatabazi aganira n’abanyeshuri mbere yuko burira imodoka 

Kuri stade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze niho abanyeshuri bo mu bigo bimwe na bimwe byo mu Ntara y’Amajyaruguru bahuriraga  baturutse mu bigo byabo mbere yuko baherezwa mu Turere dutandukanye n’Umujyi wa Kigali.

Mbere yuko burira imodoka, Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, yabanzaga kuganira n’abo bana .

Mu kiganiro kigufi yabahaye,yabibukije ko  nubwo batashye  bagomba kuzirikana ko byakozwe  kugira ngo batanduzanya icyorezo cya COVID 19 kugeza ubu cyugarije isi yose  kandi ko bari begereje igihe cy’ibizamini .Ati “mwari mu maze iminsi musubiramo amasomo mwitegura ibizamini , ubu rero mugende mukomeze musubiremo amasomo yanyu, mubikore neza muzirikana ko  nyuma y’ ibi amasomo azakomeza kandi ko muzaza mukora ibizamini.”

Guverineri kandi yasabye aba banyeshuri ko muri iyi minsi basubiye mu rugo  bakwiye kuzirikana impamvu nyamukuru itumye bajya mu rugo .Ati “ Guverinoma yafashe icyemezo gikomeye cyo gufunga amashuri kugira ngo mubashe kurinda amagara yanyu, ntabwo ari umwanya mubonye wo kwirirwa mu bigare, mugomba kwirinda ahantu hahurira abantu benshi.

Ikindi kandi Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru yabwiye aba banyeshuri ko ari bamwe mu bavuga rikumvikana igihugu gifite bityo ko bakwiye kuba ba ambasaderi bo gukwirakwiza umuco mwiza w’ isuku.Ati “bimwe mu by’ ingenzi Inzego z’ ubuzima zikangurira abaturarwanda  ni ukugira isuku bakaraba intoki neza kandi igihe cyose  ndetse no kwirinda kuramukanya bahana ibiganza  no guhoberana.Ndabasaba ngo mu mbere ba ambasaderi b’ isuku iwanyu mu ngo .

Kuri uyu wa mbere ingendo ntizari zoroshye  muri za gare hirya no hino mu gihugu bitewe nuko imodoka zari zahariwe abanyeshuri.Gusa abagenzi  bamwe nubwo bitari biboroheye babwiye VALUENEWS ko byari ngombwa ko abana bataha kuko icyorezo cya COVID19 kitoroshye.

Basabye bagenzi babo ko bareka gukora ingendo zitari ngombwa muri iki gihe imodoka zigifite akazi ko gucyura abanyeshuri.Mu bigo byose abana  ntibabashije gutaha , iki gikorwa kikaba kirakomeza kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Werurwe 2020.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *