Amabanki agiye guhindura amasezerano yagiranye n’abo yagurije kubera Coronavirus

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Kubera icyorezo cya Corona virusi cyugarije isi muri rusange n’u Rwanda rurimo, hari ibikorwa by’ ubucuruzi bigaragara ko byatangiye kugira igihombo bitewe n’uko bitarimo gukorwa neza nkuko byari byateguwe mbere yuko iki cyorezo kiza.

Ibi byatumye bamwe mu bakorana n’amabanki batangira kugira ikibazo cy’uko bazishyura imyenda bafite mu gihe bigarara ko ibyo bakoraga ngo bishyure byatangiye kugwa mu gihombo.Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Werurwe 2020, Banki  Nkuru y’Igihugu imaze kuganira n’amabanki ndetse n’izindi nzego z’ubukungu  yaraye itangaje ko amabanki agiye guhindura amasezerano yagiranye n’abo yagurije, kugira ngo boroherwe  mu kwishyura mu gihe ibikorwa byabo byaba byaragizweho ingaruka n’iki cyorezo cya COVID19.

Muri ayo mabwiriza Banki Nkuru igira iti “ab’icyorezo cyagizeho ingaruka bazagaragaza izo ngaruka izo ari zo ubundi baganire na banki zabo uburyo bishyura “

Bamwe mu bavugwa ko bashobora kuba baragizweho ingaruka n’iki kibazo cya Coronavirus bikaba byababangamira mu kwishyura amabanki , harimo abafite inganda ,abatanga serivisi z’ ubukerarugendo no kwakira abantu ndetse n’abakora mu rwego rw’ ubwikorezi.

Muri iyo gahunda kandi yo korohereza abashoramari ,Banki nkuru y’u Rwanda yamaze gusohora miliyari mirongo itanu (50,000,000,000Frws), amabanki ashobora kuguza  kugira ngo abone amafaranga  yo gushyira muri ibyo bikorwa iyo gahunda no gukemura ikibazo cy’amafaranga ya kashi y’inoti n’ibiceri igihe haba  hari ikibazo gishobora kuvuka.

Hanafashwe icyemezo cyo guhererekanya amafaranga ku buntu

Muri izo ngamba za Banki Nkuru y’u Rwanda BNR hanatangajwe ko guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020  abantu baratangira kohererezanya amafaranga  bakoresheje Telefoni zigendanwa ubucuruzi buzwi ku izina rya “Mobile Money “, ndetse n’ikoranabuhanga rya za Banki, byose batishyujwe ikiguzi cy’izo serivisi.

Ibi bivuze ko amafaranga bitaga ayo gukata igihe wohererezaga umuntu amafaranga avuyeho bikazajya bikorerwa Ubuntu  mu gihe cy’amezi atatu.

Ibi ariko urasanga hari abantu batangiye kubyunva uko bitari kuko hari abavuga ko ngo uri kujya kubikuza amafaranga kuri mobile Money bakagukata .

Mu butumwa bugufi sosiyete imwe ikora ubwo bucuruzi yahaye abakozi bayo yagize iti “Mucuruzi, mu rwego rwo kwirinda kwandura no gukwirakwiza coronavirus, guhera ejo tariki ya 19 kohererezanya amafaranga ku bakiliya ni Ubuntu.Kwishyura no kubikuza kuri code ya MoMopay ni Ubuntu.Kangurira abakiliya kubitsa kuri MoMo maze bahererekanye amafaranga mu ikoranabuhanga.Ku mufuragiro nta cyahindutse “

Bamwe mu ba “agent “ ba MTN bakorera muri gare ya Nyabugogo babwiye VALUENEWS ko ibikorwa byo kubikuza bakomeza gukata amafaranga y’umufuragiro buri gihe ugiye  kubikuza .

Kuri ubu ariko umuntu ashobor gukura amafaranga kuri konyi ye iri muri banki akayashyira kuri Konti ya MoMo  atishyujwe ikiguzi cy’ iyo serivisi.

BNR kandi imaze kubiganiraho n’amabanki ndetse n’ izindi nzego z’ubukungu  , ikaba itangaza ko amafaranga yo kohererezanya kuri Mobile Money yavuye ku bihumbi Magana atanu y’ u Rwanda (500,000Frws) akagera kuri Miliyoni imwe n’ igice (1,500,000Frws).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *