Gisagara :Abakozi b’uruganda rwa Nyiramugengeri  baratabaza inzego z’ubuzima

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Mu ruganda Hakan Peat Power Plant rutunganya amashanyarazi  aturutse kuri nyiramugengeri , ruri mu murenge wa Mamba ,Akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo,abakozi barwo  baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’icyorezo cya COVID 19 gishobora kubibasira  niba nta gikozwe ngo imirimo y’urwo ruganda ibe ihagaze cyangwa se hashyirweho uburyo bwihariye kandi bwizewe bwo kurinda abakozi.

Buri gitondo batonda umurongo kugira ngo basuzumwe niba nta muriro bafite 

Muri urwo ruganda habarurwa abakozi basaga igihumbi na Magana abiri (1200), bakora umunsi ku wundi.Buri gitondo  bahurira ku kazi, bagatonda umurongo mu rwego rwo kubasuzuma  niba hari ibimenyetso bya  COVID19 bafite , harimo kubapima umuriro n’ibindi.

Umwe mu bakozi b’uru ruganda ati”uretse no kuba twakwandurira kuri iyo mirongo tubyuka dutonzeho, n’abadupima ni abasekirite (security), utamenya iyo babyigiye n’igihe baherewe ayo mahugurwa.”

Uyu mukozi avuga ko ari ikibazo  kibakomereye kandi  inzego zitandukanye zisa n’izakirengagije .Ati “ turi abakozi basaga igihumbi ,buri munsi duhurira muri resitora imwe , twirirwa duhererekanya ibikoresho kuri shantiye, utwo dupfukamunwa ntatwo tugira mbese  n’ ibibazo bikomeye .”

Gufata ifunguro rya saa sita batonda umurongo umwe ku wundi

Muri urwo ruganda habamo abanyarwanda  ndetse n’abahinde babakoresha bagera kuri 200.

Zimwe mu ngamba ngo bafashe  nuko buri gitondo batonda umurongo bagapimwa umuriro , abagaragaje ibimenyetso cyangwa baketswe bakajyanwa ku kigo nderabuzima, basanga nta kibazo bafite bakagaruka mu kazi .

Ku banyamahanga   nabo ngo abenshi baza babanza kwishyira mu kato  aho bacumbitse,ariko ngo nta makuru abandi bakozi bahabwa niba hari abarwaye barimo cyangwa ntabo,ngo gusa bashiduka runaka baramubuze mu kazi, ari naho kenshi  impungenge zabo zishingira .

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara  Rutaburingoga Jerome  avuga ko iki kibazo bakiganiriyeho n’ abakoresha b’aba bakozi  dore ko hakorerwa za Kampani zisaga icumi .Ati “twaganiriye ku buryo bwo kwirinda no kurinda abakozi kandi nabo babigizemo uruhare, aho bapimwa umuriro ugaragaje ibimenyetso akaba yafashwa n itsinda ry’abaganga  n’abakozi bashinzwe gukurikirana umunsi ku wundi iki cyorezo “

Mayor Jerome akomeza avuga ko aho mu ruganda rwa Nyiramugengeri  ruherereye mu murenge wa Mamba hahurira abakozi benshi ariko bakora mu byiciro ku buryo ngo basanze atari ngombwa guhagarika akazi ahubwo hashyirwaho uburyo abari mu kazi bakwirinda “twahashyize uburyo bwo gukaraba intoki, barasuzumwa , kandi twuvikanye ko n’abakozi batazajya bahererekanya ibikoresho “

Ikindi ngo nuko  bitewe n’abanyamahanga  baba muri ako kazi, abaje bose kuva COVID yatangira kugaragara mu Rwanda  bahise bashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri kugira ngo harebwe niba nta kibazo bafite babone kugaruka mu kazi .Ati “abo iyo baje baguma mu ngo zabo n’ ibiryo bakabibashyira aho bacumbitse ntaho bahuriye n’abandi.Byongeye kandi abaganga barabasura bakareba uko bameze .”

Umuyobozi w’ Akarere ka Gisagara kandi avuga ko ukurikije uko  akazi gateye kuri uru ruganda,  basanze atari ngombwa ko abantu baba bahagaritse akazi .Ati” hari abakora muri nyiramugengeri, hari abatwara imodoka, hari abakora mu biro ,… kandi bakora basimburana ku buryo  baramutse bakurikije  amabwiriza atangwa nta kibazo bahura nacyo”

Niyo baruhutse gato ibiganiro bikomereza mu matsinda batitaye ku ntera ibari hagati.

Mu karere ka Gisagara hari ibitaro bibiri bishobora kwifashishwa igihe habonetse ikibazo .Ibitaro bya Gakoma  byubatse mu murenge wa Mamba ari naho  uru ruganda ruri  bikanifashishwa n’abaturage bo mu mirenge ya Mamba,Gikonko,Musha,Save na Gishubi  hakaba n’ibitaro bya Kibilizi byifashishwa n’abo mu mirenge ya Ndora , Muganza ,Mukindo,Kansi,Kigembe na Nyanza  ho mu karere ka Nyanza .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *