Musanze:Ijoro ritagira akabari gafunguye muri week-end

 

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020,Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yashyze ahagaragara  amabwiriza  agenga amasaha y’utubari muri ibi bihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ku isi ruhanganye n’icyorezo cya COVID19.

Utubari two mu Mijyi twahawe kutarenza saa tatu z’ijoro  mu gihe utwo mu cyaro tutazajya turenza saa moya z’ijoro.Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki ya 21 Werurwe Umujyi wa Musanze n’inkengero zawo nta  kabari na kamwe kari gafunguye nyuma ya saa tatu z’ijoro.

 Ahitwa kuri Kariyeri hamenyerewe urujya n’ uruza rw’ abitabira utubari nta n’inyoni yatambaga 

Musanze ni Umujyi umenyerewemo week -end ishyushye kuva ku wa kane w’icyumweru kugeza ku wa gatandatu.Nyuma y’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima asaba abantu kwirinda icyorezo cya COVID 19 no kwirinda kugikwirakwiza , hari  hamwe mu hantu hajyaga hahurirwa n’abantu benshi mu myidagaduro bahise bafunga , ariko utubari two byari bitarashyika .Abantu babaga ari benshi mu tubari basangira begeranya, basa n’abadafite icyo bitayeho.

Nyamara, ijoro ryo kuri uyu wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, siko ibintu byari bimeze mu Mujyi wa Musanze no mu nkenegero zawo .

Utubari tumwe na tumwe tumenyereweho gukesha natwo twafunze kare 

Mu ma saa tanu z’ ijoro ,uretse kuba nta kabari na kamwe wasangaga gakinguye, abantu bari mbarwa mu mihanda biganjemo aba motari, n’abandi bantu bake cyane bagendaga n’amaguru basa n’aberekeza mu ngo .

Umumotari umwe  mu baganiriye na VALUENEWS yagize  bati “ yewe , bya bintu ntibyoroshye, kubona Umujyi wose aya masaha abantu batashye bose nta n’akabari gafunguye !Coronavirus ntiyoroshye burya “

Mugenzi we yunzemo ati “cyakora biratangaje, sinari nziko no muri Panama, Faceboo, n’ahandi  (ayo ni amazina y’utubari) aya masaha haba nta bantu bahari.”

Uretse mu Mujyi rwagati , no mu nkengero zawo nta bantu bari bakiri mu mayira yemwe n’utubari wari twafunze .Ahitwa Nyarubande,umugabo umwe twasanze mu nzira ataha yagize ati “ ubundi aya masaha wasangaga abantu buzuye aha barya za capati n’ amagi , ariko reba nta n’ inyoni itamba.”

Ibi ni kimwe n’ahitwa mu duce  twa Yawunde ku muhanda munini werekeza Rubavu, mu Gashangiro  ndetse no ku Musanze nyirizina hose muri ayo masaha utubari twari twafunze ndeste n’abantu ari bake mu tuyira .

Yaounde,saa sita z’ijoro bari bavuye mu mihanda ,utubari twafunze 

Uretse kuba ari amabwiriza yashyizweho na Minisiteri, abanya Musanze bavuga ko n’ubundi byari bikwiye ko abantu bibwiriza bakareka  guhurira ahantu ari benshi.Bamwe bati “ n’izo nzoga erega abantu bashatse bazinywera mu ngo zabo.”

Kugeza ubu amakuru mashya atangazwa na Minsiteri y Ubuzima nuko mu Rwanda abamaze kugaragarwaho na virusi yo mu bwoko bwa Corona barimo gukurikiranwa n’abaganga  bamaze kuba 17 kuko kuri uyu wa gatanu hagaragaye abandi batandatu biyongera kuri 11.

Minisiteri y’ Ubuzima ikaba ikomeje gusaba abantu gukurikiza amabwiriza atangwa  kugira ngo abanyarwanda babashe kwirinda ikwirakwizwa ry’ iyi virusi nk’uko amabwiriza itangaza buri munsi abivuga .

Itsinda ry’Abanyamakuru VALUENEWS 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *