COVID19:Abanyamakuru barasaba koroherezwa kugera ku makuru

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Muri iki gihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ruri mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya COVID19,abaturage baravuga ko kubona amakuru nyayo kandi yizewe ari kimwe mu bibafasha kwirinda icyorezo.Gusa abanyamakuru bo baragaragaza impungenge baterwa no kutabasha kugera kuri ayo makuru ngo bayashyikirize abaturage.

Mu kiganiro Urubuga rw’itangazamakuru cyo kuri iki cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2020 kibanze ku mikorere y’itangazamakuru muri ibi bihe bidasanzwe igihugu kirimo ,abaturage bahamagaye basabye abanyamakuru kubafasha kubona amakuru nyayo kuri iki cyorezo ngo kuko,kubera ikoranabuhanga amakuru y’impuha akomeje kuba menshi.

Nsabiyaremye Ernest wo mu murenge wa Gataraga ,Akarere ka Musanze yagize ati” mu giturage turyama kare,dukeneye ko muzajya mutugezaho amakuru y’iriya mibare yabagaragaweho coronavirus hakiri kare.”
Nsabuyaremye avuga ko iyo baryamye bataratangaza imibare usanga mu gitondo abantu babyuka buri wese avuga ibyo yishakiye,kuko benshi baba batabashije gukurikirana ibyavuzwe na radiyo.

Ati”no kubona igitangazamakuru cyabyanditse kuburyo wavuga ko ari amakuru wizeye biratugora “
Undi muturage wo mu murenge wa Kacyiru mu Mujyi wa Kigali we yavuze ko muri iki gihe basabwe kuguma mu ngo,nta handi baba bateze gukura amakuru y’aho indwara igeze atari mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.Gusa,avuga ko hatabayeho kwitonda no gufasha abaturage kumenya amakuru y’ukuri benshi bazakomeza kuyobywa n’ibihuha bakura kuri izo mbuga nkoranyambaga.

Ati”ujya kuri whatsap ugasanga baravuga amakuru aka naya, mu kanya gato wajya ku rundi rubuga ugasanga baravuga bitandukanye n’ibya mbere ukabura icyo ufata n’icyo ureka.”Yanzura agira ati” dukeneye amakuru yizewe atangwa n’abanyamakuru ba banyamwuga.”
Bamwe mu banyamakuru bagaragaje ko kugera kuri ayo makuru yifuzwa n’abaturage muri iki gihe bitaborohera.Munyantwari Jerome ,Umuyobozi wa Ibigwi TV ikorera kuri murandasi avuga ko bigoye kubona amakuru kuri coronavirus uko babyifuza.Ati”mperutse gushaka amakuru ku bayobozi ba RBC kuri iki cyorezo ariko abashinzwe itumanaho bambwiye ko batapfa kuboneka rwose muri iki gihe

Muyantwari agaragaza ko izo ari zimwe mu mbogamizi abanyamakuru benshi bahuriyeho bityo ugasanga hari abahitamo gutangaza inkuru zituzuye,abandi bakavuga ibyo batahagazeho kuko nta makuru yizewe bafite.
Pasteur Uwimana Jean Pierre ,umwarimu wigisha itangazamakuru muri Kaminuza y’ u Rwanda,avuga ko iki ari ikibazo gikomereye itangazamakuru kuko igihe cyose batabonye amakuru afitwe n’inzego zizewe nabo bashobora gukwirakwiza ibihuha.

Yasabye Inzego za Leta ko nkuko bagenda hashyirwaho amatsinda y’abantu runaka bashinzwe gukurikirana iby’iki cyorezo bitewe n’ubunararibonye bafite,hakwiye no gushyirwaho itsinda ry’inzobere zitandukanye mu birebana n’ubuzima zajya zikorana n’abanyamakuru.

Ati”bibaye ngombwa hanashyirwaho Ikigo kidasanzwe gishinzwe gutanga gukusanya,gusesengura no gutanga amakuru kuri coronavirus.”
Ibi kandi byanashimangiwe na Mugisha Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC unagaragaza ko hakwiye ubumenyi bwihariye ku banyamakuru bakurikirana amakuru y’iki cyorezo.
Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda Mbungiramihigo Peacemaker avuga ko bari mu biganiro n’inzego z’ubuzima kugira ngo abanyamakuru bunganirwe mu bumenyi ndetse n’uburyo bwo kuborohereza ingendo zatuma babasha kugera aho amakuru ari by’umwihariko muri ibi bihe bidasanzwe igihugu kirimo.
Iteka rya Minisitiri ryo ku wa 17 Werurwe 2020 rigena serivisi zitagomba guhungabanywa mu gihe cy’ihagarikwa ry’imirimo cyangwa ifungwa ry’ikigo rishyira ku rutonde serivisi z’isakazamajwi n’itumanaho-kwirakwiza nka radiyo,television,interineti n’ubundi buryo bukoreshwa Mu gutanga amakuru hagamijwe inyungu rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *