“Nta gikuba cyacitse,icyo dushaka nuko abantu birinda”-Prof Shyaka

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020,Guverinoma y’u Rwanda yakajije ingamba z’ubwirinzi ku cyorezo cya COVID19 kigenda gifata indi ntera mu bihugu bitandukanye n’u Rwanda rurimo.

Prof Shyaka Anastase,Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe hagaragaramo ingamba icumi zigomba kubahirizwa uko byagenda kose zirimo guhagarika imirimo imwe n’imwe,ibikorwa by’ubucuruzi bimwe na bimwe ndetse abantu bategetswe kuguma mu ngo zabo uko bishoboka kose mu rwego rwo kwirinda ko abantu bakomeza gucaracara no kunyuranamo bishobora no kubaviramo gukwirakwiza indwara.

Kuva izi ngamba zatangira gushyirwa mu bikorwa abantu batangiye kugira ubwoba cyane cyane bikanga ibura ry’ibiribwa .
Mu duce dutandukanye tw’igihugu urasanga abantu bahaha mu buryo budasanzwe bamwe bakajya gukora za sitoki bavuga ko ibiribwa bigiye kubura.

Hari kandi n’abavuga ko umubare munini w’abantu cyane cyane abatuye mu Mijyi  bagiye kwicwa n’inzara kubera ko mu buzima busanzwe baryaga bavuye gupagasa none abantu bakaba basabwe kuguma mu ngo zabo.
Mu kiganiro cyatambutse ku ma radiyo atandukanye mu gihugu hose kuri iki cyumweru,Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yahumurije abaturage ko nta kintu kidasanzwe cyane cyabayeho ahubwo ko amabwiriza yatanzwe agamije gufasha abantu gukaza ingamba zo kwirinda no kudakwirakwiza virusi yo mu bwoko bwa Corona.
Prof Shyaka yagize ati” amabwiriza arasobanutse cyane kandi nta gikomeye kirimo kuko byose biganisha ku ibisubizo byo kwirinda icyorezo kitwugarije.”

Prof Shyaka yahumurije abaturage ko ibikorwa byose birebana no gufasha abaturage gukomeza kubaho neza nk’ahacururizwa ibiribwa,bikomeza ndetse n’ingendo za ngombwa zishobora gukorwa.
Minisitiri Shyaka ati”ujya muri butiki guhaha agende ahahe,ujya mu isoko yihute ahahe atahe ariko yibuka kubahiriza amabwiriza yatanzwe nko kwirinda kugendera mu kivunge,abantu bagahana intera bagamije kwirinda icyorezo cya COVID19.”
Shyaka yabwiye abanyarwanda ko ibikorwa by’ubuhinzi,ubworozi ndetse no kugemura umusaruro ku masoko bikorwa nta nkomyi gusa akomeza kwitsitsa ku cyo kwirinda kuramukanya,kwegerana no kwikubanaho n’indi migenzo ishobora gutuma abantu banduzanya.
Ku birebana n’abavuga ko bashobora kubura ibiribwa kubera ko nta buryo bwo kujya gupagasa bafite ,Minisitiri Shyaka yongeye kwibutsa abanyarwanda umuco wo kuremerana aho bishoboka,ariko avuga ko Leta igiye kwiga ku buryo yagoboka abashobora guhura n’icyo kibazo.Ati” bene abo baba mu masoko ku buryo kubamenya byoroshye bityo tukareba uko inzego zafatanya mu kubagoboka ariko batishoye mu bikorwa byatuma bandura cyangwa bakwirakwiza coronavirus.”
Kuri ubu ingamba zatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe zatangiye kubahirizwa.Gusa imyumvire itandukanye,ubwoba ,ndetse no gusa n’abakutse imitima nibyo usanga abantu bakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Ingendo mu duce tumwe na tumwe zagabanutse ariko haracyagaragara abaturage biriwe muri gare ya Nyabugogo bategereje imodoka zabajyana iwabo ibintu ariko bitaboroheye na gato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *