Ari itorero,ari Pasitori ndaha nde ndeke nde? -Umukirisitu

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Muri iki gihe abanyarwanda batorohewe n’icyorezo cya Coronavirus, ndetse bamwe bakaba batangiye kuvuga ko “bagowe n’imibereho bitewe n’ibihe bidasanzwe igihugu kirimo”,hari abakirisitu bavuga ko kwakwa amaturo n’ibyacumi n’amatorero yabo ari ukubasonga.

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amabaruwa yanditswe n’abayobozi b’amadini n’amatorero bereka abayoboke babo inzira bagomba kunyuramo bohereza amaturo n’ibyacumi ,cyane ko muri iki gihe bitemewe guteranira mu nsengero nk’uko amabwiriza ya Minisitiri w’intebe abitegeka.

Mu ibaruwa Umuvugizi w’itorero rya ADEPR Rev Karuranga Ephrem yandikiye abashumba b’indembo (ururembo) zose zo mu gihugu tariki ya 20/03/2020 ifite umutwe ugira uti ” uburyo bwo kwakira amaturo muri ibi bihe bidasanzwe”
Muri iyo baruwa VALUENEWS ifitiye kopi Umuvugizi wa ADEPR agaragaza uburyo butatu bwatoranijwe amaturo y’abakirisitu azajya yakirwamo muri ibi bihe bidasanzwe u Rwanda ndetse n’isi yose bihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.
Ibyo,nkuko iyo baruwa ibigaragaza,ngo “ni mu rwego rwo korohereza abakirisitu gushyigikira umurimo w’Imana by’umwihariko muri ibi bihe Leta yafashe ingamba zuko nta materaniro y’abantu benshi hagamijwe kurinda abaturarwanda icyorezo cya coronavirus .”
Ubwo buryo butatu harimo “gukoresha uburyo bw’umudiyakoni(agasanduku k’amaturo kaba mu rusengero, gukoresha uburyo bwa konti ya paruwasi igahabwa abakirisitu no gukoresha uburyo bwa mobile money na Aitel money ,itorero ry’akarere rikazkoresha nimero rizahabwa n’ibiro bikuru,zikamenyeshwa abakirisitu.”
Ku rundi ruhande Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi,Intara y’ivugabutumwa ya Gitarama naryo riherutse gushyira ahagaragara itangazo rigaragaza ibintu bitanu by’ingenzi umwizerwa akwiye kwitaho muri ibi bihe.

Muri ibyo bintu uko ari bitanu byiganjemo kwirinda icyorezo cya coronavirus,harimo n’ingingo igira iti”ku isabato buri muryango uzateranira mu rugo ,kandi gahunda zose nk’uko zisanzwe zikorwa ku isabato zizakurikizwe (ishuri ryo ku isabato,indirimbo,icyacumi n’amaturo…),buri muryango ni itorero.Ayo ma raporo azashyikirizwe abayobozi b’igipande nabo bayageze ku mubitsi,abatazabona uko bagera ku mubitsi turabaha nimero ya Konti mwazashyiraho ibyera by’uwiteka,ndetse mwanakoresha n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.”
Mu itorero ry’Abangilikani,Paruwasi ya Shyogwe mu Karere ka Muhanga ,Pasitoro yandikiye abakirisitu ubutumwa bugufi kuri telefoni bugira buti “benedata nagira ngo mbasabe ko ejo twagira umwanya wo gukora amateraniro yo mu ngo…dukeneye kubona umubare w’abasenze muri buri muryango n’amaturo yatuwe kandi ashobora gushyirwa kuri bank cg MoMo”

Abakirisitu bamwe batangiye kwinuba

Bamwe mu bakirisitu basengera muri amwe mu madini baravuga ko ibiri gukorwa n’amadini n’amatorero atari byo bitewe n’ibihe abanyarwanda barimo.

Umukirisitu w’umwangilikani wo muri Paruwasi ya Shyogwe yabwiye VALUENEWS ati”abapasitoro barakabya,ntibanareba n’ibihe turimo koko?

Ibi birenda gusa n’ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco na Siporo Bwana Bamporiki Edouard,akaba n’umukirisitu w’Itorero rya ADEPR ,abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter wagize ati”mushumba wacu@ADEPR muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza ko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba,kuko nizo zifite intege nkeya. Mubyiteho aho mubona bishoboka.”
Undi mukirisitu wakoresheje imbuga nkoranyambaga we yagize ati”ariko se ari itorero ari pasitoro turaha nde tureke nde?”aha yabivugiye ko ngo hari na ba Pasitoro baturuka¬† inyuma bakajya gukusanya ibyacumi mu ngo z’abakirisitu.
Muri ibi bihe bidasanzwe igihugu kirimo abaturage baragaragaza imbogamizi zikomeye batewe no kubona ibyo barya benshi bakavuga ko barya ari uko bakoze none bakaba badashobora gukora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *