COVID19: Mu Rwanda abantu 36 nibo bamaze gutangazwa na Leta ko bafite coronavirus

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira ku wa kabiri tariki ya 24 Werurwe 2020, ahagana saa sita z’ijoro nibwo imibare mashya yatangajwe na MInisiteri y’Ubuzima yashyize ahagaragara abandi bantu 17 bafite coronavirus .Baje biyongera ku band I 19 bari basuzumwe mu minsi ishize bakayibasangamo, none ubwo abamaze kugaragara ko banduye bakaba babaye 36.

Abantu 9 muri 17 batangajwe kuri uyu wa mbere baturutse I Dubai.Abandi baturutse mu bindi bihugu birimo n’icy’abaturanyi cya Kenya.Umuntu umwe gusa ni umunyarwanda wandujwe n’uwo bahuye wari uvuye hanze y’u Rwanda,bivuze ko abandi 16 muri 17 bagaragajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa mbere bayikuye hanze y’igihugu.
Kugeza ubu, abatangajwe¬† nabo bari mu kato.Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bapimwe hagati y’amatariki 17-20 Werurwe 2020.Kuri ubu harashakishwa ababa barahuye nabo.
Muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo,imibare iragenda yiyongera.

Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda nabo kuri uyu wa mbere batangaje ko abamaze kwandura babaye 9 nyuma yo kubona abandi 8 kuri¬† baje biyongera kuri umwe bari basanganywe.

Muri Tanzaniya bafite 12,Kenya bafite15,DRC bakagira 30 naho mu Burundi imibare igaragaza ko COVID19 itaragerayo.
Imibare yo ku rwego rw’isi itangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS igaragaza ko abanduye bamaze gukabakaba ibihumbi 333 naho abamaze gupfa ni 14,510.

Ku mugabane wa Afurika abamaze kwandura ni 990 batangajwe na za Leta ,hakaba hamaze gupfa 23 nkuko bigaragazwa na OMS mu mibare yo kugeza Tariki ya 23 Werurwe 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *