Gisagara:Baribaza niba amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe hari abo atareba

 

Mu gihe hakajijwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19,hanakumirwa ikwirakwizwa ryacyo,hari abakozi bakabakaba 1000 bo mu ruganda rutunganya nyiramugengeri ruyibyazamo amashanyarazi rukorera mu murenge wa Mamba,Akarere ka Gisagara,nanubu bakiri mu kazi.

Mbere yo kwinjira mu kazi babanje gupimwa ko nta bimenyetso bay COVID19 bibagaragaraho kandi bahanye intera.

Aba bakozi babwiye VALUENEWS ko nyuma yaho amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe asohokeye,bahise bahagarika akazi,bamwe bataha mu ngo zabo abandi biganjemo abanyamahanga baguma aho bacumbitse.
Gusa ariko, ejo ku wa mbere,bamwe muri abo bakozi bongeye guhamagarwa mu kazi barakora, abandi nabo basabwa kwitegura kugaruka mu kazi ngo kuko ubuyobozi bw’umushinga Hakan Peat Power Plant ari nawo watsindiye isoko ryo kubyaza nyiramugengeri amashanyarazi,bwaganiriye n’inzego z’ubuyobozi bwa Leta bakumvikana ko abakozi bakomeza kubaka.

Kugeza kuri uyu wa kabiri ariko ,hari abakozi bamwe batarasubira mu kazi kuko bategereje ko icyangombwa gitangwa n’inzego za Leta cyemeza ko imirimo ikomeza kiboneka,dore ko ari naho bari kugonganira n’abakoresha babo,bamwe bavuga ko bemerewe ko akazi gakomeza ,abandi bagasaba ikibyemeza kandi kigaragaza ko cyatanzwe n’urwego ruzwi rw’ubuyobozi kikabura.
Hari amakuru VALUENEWS yamenye ko ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 23 Werurwe 2020,Ubuyobozi bwa Hakan Peat Power Plant bwagiranye inama n’umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome,ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano muri aka Karere,gusa ngo ikaba yari igamije kubasaba  gukomeza kubahiriza amabwiriza arebana no kwirinda icyorezo nkuko umuyobozi w’Akarere ka Gisagara yabibwiye VALUENEWS.

Mayor Rutaburingoga avuga ko muri iyo nama bemeranijwe n’izindi ngamba ziyongera kuzari zisanzwe zirimo ko hakora abakozi bake bakenewe mu kazi byihutirwa kandi nabo bakaba batemerewe kurenga Umurenge wa Mamba.

Hari andi makuru kandi agera kuri VALUENEWS avuga ko hari imishinga imwe n’imwe migari kandi ikomeye,inzego z’ubuyobozi bw’igihugu zasabye ko yakomeza gukorwa no muri ibi bihe hakajijwe ingamba zisaba abantu kuguma mu ngo zabo.
Imishinga yakomorewe gukomeza imirimo, nkuko amakuru atugeraho avuga, ngo ni irebana n’ubwubatsi gusa.

Aha havugwamo imishinga irebena n’ibikorwa by’amashanyarazi n’uyu wa Hakan Peat Power Plant urimo,imishinga irebana no kubaka amazu cyane cyane arebana n’imyiteguro ya CHOGM,imishinga yo kubaka imihanda,n’imishinga irebana n’amazi.
Abakozi b’iyo mishinga basabwe gukaza ubwirinzi bambara udupfukamunwa ndetse n’ubundi bwirinzi burimo no guhana intera.

Ibikorwa by’isuku harimo no gukaraba intoki byarongerewe kuri site

Abakorera mu mushinga wa nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara babwiye VALUENEWS ko bakomeje guhangayikishwa n’icyorezo cyane ko umubare wabo utabemerera kuzuza ibisabwa mu rwego rw’ubwirinzi.
Mu cyumweru gishize bari bagaragaje iki kibazo aho bavugaga ko bahangayikishijwe n’uburyo bakoramo butabafasha kwirinda iki cyorezo nk’abandi banyarwanda,ndetse na mbere y’uko amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe asohoka ku wa gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020 bakaba bari basabwe kuba bahagaritse akazi.

VALUENEWS yagerageje kuvugana na  Minisiteri y’ibikorwaremezo ku birebana n’imishinga y’ubwubatsi yemerewe gukomeza akazi nuburyo babibangikanya n’izi ngamba zashyizweho zo kwirinda Coronavirus ntibyadukundira.

Itsinda ry’abanyamakuru ba VALUENEWS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *