“Hari igihe twafungiranwaga mu nzu batugemuriye urupfu,ariko ubu turagumishwa mu ngo ngo dukize amagara yacu”- Rutayisire Antoine

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Muri iki gihe u Rwanda n’ibindi bihugu by’isi bihangayikishijwe bikomeye n’icyorezo cya Coronavirus,umuvugabutumwa Pasitori Antoine Rutayisire arahumuriza abanyarwanda, abibutsa ko ibi atari byo bihe bikomeye byonyine abanyarwanda banyuzemo,ko igikomeye kurusha ibindi muri ibi bihe ari ukwegerana n’Imana.

Pasitori Antoine Rutayisire ati”abanyarwanda ni ubwoko bufite ibyiringiro byo kubaho

Mu kiganiro yatanze kuri televiziyo y’igihugu ku cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2020 ,Antoine Rutayisire yibanze cyane ku bihe bidasanzwe u Rwanda rurimo ndetse n’isi yose muri rusange,asaba abakirisitu kujijuka bagakurikiza amabwiriza Leta iri gutanga kuko agamije gukiza amagara yabo.

Pasitori Rutayisire ati” hari abavuga ko ari amabwiriza ya Leta , abantu ntidukwiye kubyumva gutyo ahubwo dukwiye kumva ko ari ay’abanyarwanda twese kuko ashyirwaho hagamijwe gukiza amagara yacu”.

Pasitori Rutayisire asa nukomoza kuri bamwe bakiriye nabi aya mabwiriza nkaho yashyizweho agamije kubangamira abaturage by’umwihariko abakirisitu, agira ati”hari abirirwa bampamagara bambwira ngo ninjye kuri radio na televiziyo mbwire abayobozi bafungure insengero, njye mbasubiza ko aya mabwiriza atari ikintu Leta yashyizweho ngo kibangamire abantu gusenga cyangwa ngo aze gushonjesha abapasitori, yashyizweho hagamijwe ubwirinzi bw’icyorezo“.Aha ninaho Antoine Rutayisire ahera asaba abakirisitu kwitandukanya n’ubujiji bakubahiriza ayo mabwiriza,ntibakomeze kumva ko babangamiwe kuko ngo bibaye ari ukubangamirwa haba habangamiwe abaturarwanda bose.Ati “nabo bayobozi bayashyiraho barabangamiwe”

Abanyarwanda ni ubwoko bufite ibyiringiro

Pasitori Antoine Rutayisire atanga ihumure mu banyarwanda,akavuga ko iyi minsi Leta yabasabye kuba mu rugo badasohoka ari umwanya yabahaye wo kwegerana n’Imana.

Agira ati”njye nywufata nk’umwiherero,aho abantu bagomba kuguma mu ngo zabo bakegera Imana ,bakitekerezaho bakanayisaba imbabazi aho bayigomeye.Ati”ibihe nk’ibi Bibiliya irabivuga ko hazabaho ibyorezo, ko hazabaho inzige, bityo rero nta kuntu ibiri kuba wabitandukanya n’ibyo Bibiliya ivuga.
Rutayisire ariko yibutsa abanyarwanda by’umwihariko ko bafitanye isano ikomeye n’Imana .

Ati“abanyarwanda turi ubwoko bifite ibyiringiro,u bwoko bufite resilience (kurama),kuko twanyuze mu birenze ibi ngibi.”Akomeza agira ati “badusabye kuguma mu ngo ariko nibura nta rupfu ruri mu muhanda,hari n’igihe badusabaga kuguma mu ngo ari ukugira ngo urupfu rudusange mu nzu,ariko muri ibi bihe ntabwo urupfu ruri budusange mu nzu.”
Muir icyo kiganiro yamaze iminota 20 gusa, Rutayisire yongeye gusaba abanyarwanda by’umwihariko abakirisitu kudaterwa ubwoba n’ibyemezo Leta iri gufata kuko biri mu nyungu zabo.Ati”tuzihanganire ibibazo birimo nko kutajya mu nsengero,kutajya mu tubyiniro,n’ibindi iyi minsi ibe umwiherero tuyibyaze umusaruro tuganira n’Imana n’abacu mu ngo,dusome Bibiliya ubundi tuzayisohokemo twarahindutse bashya,dufite imyumvire mishya,dufite icyerekezo gishya,kuko twagize umwanya wo kwicara tugatekereza.

Asoza agira ati “ahasigaye twizere ko Imana igiye gukora ibitangaza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *