Abo ingamba zo kwirinda zasanze batari mu ngo zabo bagowe n’imibereho

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Kuva hafatwa ingamba zo gushyira igihugu cyose mu kato k’iminsi 14 kubera icyorezo cya COVID19,hirya no hino mu Rwanda hakomeje kumvikana abantu ibyo byemezo byafashwe batari mu ngo zabo,bityo nanubu bakaba barabuze uko bataha. Bavuga ko Ubuzima babayeho muri iyi minsi butaborohera namba.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Bukane Twahirwa Jean Bernard (iburyo) yumva abamugezaho ibibazo byuko babuze uko bataha

Twahirwa Elia,ni umusore w’imyaka 35 y’amavuko,akomoka mu karere ka Nyarugenge,mu Mujyi wa Kigali.Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yatangajwe ari mu karere ka Musanze we na mugenzi we Yozefu Bakundukize wo mu Karere ka Bugesera,Umurenge wa Musenyi.aho bari baje mu kazi k’ubwubatsi ku rusengero rwa Zion Temple mu murenge wa Musanze.

Kuva ubwo,akazi kabo kahise gahagarara bamaze umunsi umwe bagatangiye,kandi nabo bitagishobotse gusubira iwabo mu ngo.
Kuri ubu barara aho babonye bitewe n’ubagiriye impuhwe akabacumbikira kuko ntaho kuba bafite.Ku manywa babyuka bakerakera mu isoko bashakisha uwabaha ikiraka cyo kwikorera imizigo.”twirirwa aha tuzerera tureba ko hari n’igihumbi cyo kurya twahakura kuko ntabundi buryo dufite bwo kubaho”.
Aba bagabo uko ari babiri twabasanze mu gasoko ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze,Akarere ka Musanze bazenguruka gusa ubona basa n’ababuze icyerekezo.

Umwe muri bo (Twahirwa) ati”twagerageje gushaka uko twasubira iwacu ariko byaranze, ntaho wanyura mu nzira zose no kugira ngo ugere kuri gare ntiwabishobora kubera abapolisi baratangira abantu.”
Mugenzi we Bakundukize Yozefu agira ati”njye nagerageje no guhamagara abayobozi b’iwacu mu karere ka Bugesera mbabwira ibibazo nahuriye nabyo mu Karere ka Musanze ngo wenda bantabariza,bambwira ko icyo kibazo kibarenze ariko bagiye kumbariza ku rwego rw’igihugu nanubu narategereje narahebye.”

Aba bagabo bavuga ko aho bari batahazi nta n’undi muntu baziranye ku buryo no kubona ubacumbikira bigorana cyane.Ngo hari nubwo barara bagenda babuze aho barara.Bagira bati“yego icyorezo turabizi ko kiriho ariko nanone bumve ko natwe twatunguwe kandi tukaba tubayeho ubuzima bugoye.”
Undi musore witwa Alphonse nawe ukomoka Kigali,yirirwa azerera mu Mujyi wa Musanze.Avuga ko yaje aje gutembera ,ari naho izi ngamba zamusanze.Abyukira kuri gare ya Musanze buri gihe ngo arebe ko yabasha gutaha agasanga hafunze ,yemwe nta n’imodoka itwara abagenzi ihari.Agira ati“amafaranga nari mfite kugeza ubu sinashobora no kwiyishyurira icumbi rya bitanu,ndara nzenguruka muri uyu mujyi ntazi iyo njya noneho nta na kabari gafunguye ngo nibura umuntu ajijishe yirarire ahagaze kuri kontwari (comptoire).”

Iyi mibereho igoye muri iki gihe ituma bamwe basa n’abataye icyizere ,amagambo yabo akarangwa n’uburakari n’mvugo zikarishye. Alphonse ati”nibatureke corona itwiyicire kuko nta rupfu rurenze ubu buzima bubi turimo”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Bukane ,Akagari ka Cyabagarura ,umurenge wa Musanze Bwana Twahirwa Jean Bernard avuga ko hari abaturage bafite ibibazo nk’ibi,gusa nawe akagaragaza ko nta gisubizo gifatika babibonera ku rwego rw’Umudugudu.Ati”simfite aho mbacumbikira nanjye uretse kubigeza ku nzego zidukuriye.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase avuga ko iki kibazo cy’abantu babuze uko bataha bitewe n’aho amabwiriza yabasanze cyumvikana hirya no hino mu gihugu ariko ko hari gushakwa umuti w’uburyo cyakemuka ariko abantu badakwirakwije virusi.Ati”ikigaragara nuko iyi ndwara yandurira cyane mu bayikwirakwiza, rero ntibyoroshye kwemerera abantu gukomeza gukora ingendo bava ahantu hamwe bajya ahandi kandi tutazi nuko bahagaze

Minisitiri Shyaka avuga ko hari kwigwa uko abo bantu bashaka kuva aho bari bajya iwabo kubw’impamvu zitandukanye z’imibereho bafashwa ariko bakabanza bagapimwa kugira ngo harebwe niba ntawe ugaragaza ibimenyetso.Gusa, akavuga ko ubwo ari uburyo bwa nyuma ngo kuko ubundi amabwiriza asaba abantu kuguma aho bari mu gihe cy’iminsi 14 kugira ngo inzego z’ubuzima zibashe gukurikirana ababa bagaragaza ibimenyetso bityo bafashwe.
Minisitiri Shyaka ariko asaba abayobozi mu nzego z’ibanze gufasha abafite ibibazo nk’ibyo byihariye cyane ko atari n’abantu benshi usanga ari umwe umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *