Rubavu:Itorero ry’aba Nazarene riri kugoboka abarya ari uko bavuye guca inshuro

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Abakirisitu bo mu Itorero Bridge Church of Nazarene mu Karere ka Rubavu, bamaze gukusanya ibiribwa n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1,200,000Frws) yo kugoboka abaturage b’amikoro make,barya ari uko bavuye guca inshuro,batorohewe n’imibereho muri iki gihe Leta yafashe ingamba zo gushyira abantu bose mu Kato kubera icyorezo cya COVID19.

Biri munsi baha ibyo kurya imiryango 30 bikazakorwa mu minsi 14 y’akato

Umuyobozi w’iri torero Rev Rwarambi Simon Pierre avuga ko abayoboke bakusanije amafaranga akagurwamo ibyo kurya birimo Toni ebyiri z’ibigori,Toni ebyiri z’ibishyimbo n’amakarito 40 y’amasabune bikazashyikirizwa imiryango 350 y’abaturage barya ari uko bavuye guca inshuro cyane cyane abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku mipaka ya Gisenyi ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku mupaka uzwi nka “petite barriere”hakunze kugaragara urujya n’uruza rw’abaturage bikoreye ibicuruzwa bajyana muri Congo ndetse n’abandi babizana mu Rwanda.Muri iyi minsi imipaka ifunzwe kubera icyorezo cya COVID19 ,urwo urujya n’uruza rwarahagaze ku buryo abari batunzwe n’ubwo bucuruzi bavuga ko imibereho itaboroheye.

Rev.Simon Pierre Rwarambi avuga ko iki gitekerezo bazigize nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda ihamagariye abanyarwanda gufasha abatishoboye cyangwa bashobora kugirwaho ingaruka n’ibi bihe bidasanzwe igihugu kirimo kubera COVID19.
Agira ati”tubinyujije ku rubuga rwa Whatsapp ruhuza abakirisitu bacu twabashishikarije iki gikorwa cy’urukingo ko buri wese yakwitanga akurikije uko yishoboye.”

Iyi nkunga ngo igenewe imiryango ijana y’abayoboke b’iri torero,ndetse n’abandi baturage bigaragara ko abatishoboye bazagenwa n’inzego z’ubuyobozi.Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yashimye iki gikorwa,avuga ko bagiye gutegura uburyo inkunga yakusanijwe yashyikirizwa abayikeneye mu gihe cya vuba.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase aherutse gusaba abanyarwanda gukomeza kugira umuco wo kuremera abatishoboye cyane cyane no muri ibi bihe ariko agasaba ko bikorwa mu buryo bwateguwe kandi bufite umurongo kugira ngo hatazagira ababyihisha inyuma bakabiha isura itariyo.
Mu kiganiro yaraye agiranye na KT Radio,Minisitiri Shyaka yagize ati’hari igihe usanga abantu bamwe baca inyuma bagasarura amafaranga mu baturage mu nyungu zabo bayitirira ayo gufasha abadafite uko babayeho muri ibi bihe ugasanga ibyari ibikorwa by’urukundo bihinduriwe isura kubera inyungu bwite z’abantu ku giti cyabo.”

Kuri ubu hirya no hino mu midugudu hatangiye ibikorwa byo kubarura abaturage barya aruko bavuye guca inshuro kugira ngo abafite ibibazo kurusha abandi bashakirwe ubufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *