COVID19 :Ubuzima bwatangiye kugaruka mu Ntara ya Hubei mu Bushinwa

 

 Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Kuva ejo ku wa gatatu tariki ya 25 Werurwe 2020  abaturage bo mu Ntaya ya Hubei mu Bushinwa  batangiye kumwenyura no gusubira mu mihanda bagenda nyuma y’icyorezo cya COVID19 cyari kimaze amezi kibibasiye.Iyi Ntara niyo ibarizwamo Umujyi wa Wuhan ufatwa nk’isoko y’iki cyorezo .

Aha abaturage ba Hubei bari gusezera itsinda ry’abaganga bari baraje kubafasha guhashya icyorezo cya COVID19

Nubwo ibikorwa bimwe na bimwe byatangiye muri iyi Ntara, abemerewe gusohoka mu ngo bagendagenda ni abafite ibyemezo byerekana ko batigeze bandura COVID19.

Iyi ntara ya Hubei ituwe n’abaturage basaga miliyoni 56 yari yashyizwe mu kato kuva mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2020 gusa bagiye bafungurirwa gake gake nyuma y’uruzinduko umukuru w’igihugu cy’u Bushinwa Xi Jinping yagiriyeyo muri uku kwezi .

Amakuru dukesha ikinyamakuru Le Parisien avuga ko kuri ubu abaturage bashaka gusohoka cyangwa kwinjira muri iyi ntara ya Hubei bashobora kubikora ariko babanje kwerekana ko babifitiye uburenganzira bwerekanwa hakoreshejwe telefoni igendanwa .

Hari code igaragaza ibara ry’icyatsi muri telefoni y’umuntu ushaka gusohoka cyangwa kwinjira muri iyi ntara, itangwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze .Iyo code ni iyemeza ko uwo muntu atigeze afatwa na COVID19.Gusa amashuri yo yabaye akomeje gufungwa  muri iyo ntara.

Tariki ya 8 Mata 2020  nibwo biteganijwe ko n’Umujyi wa Wuhan, umujyi nyirizina Indwara ya COVID19 yabanjirijemo ikanawigirizaho nkana ,uzaba wakuriweho akato .

Ni ibintu byatangaje amahanga

Ukurikije uko iki cyorezo cyabanje kwibasira aka gace biragoye kwiyumvisha ukuntu ari nako kabaye aka mbere mu guhashya iki cyorezo no kwivana mu kato.

Hari umunyeshuri w’umunyarwanda witwa Niyigaba Jean wiga muri iyi Ntara ya Hubei mu Bushinwa yaraye abwiye RBA ko kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’ubuyobozi nta  muturage n’umwe uyanyuze ku ruhande ari yo ntaro ya mbere yatumye babasha gutsinda iki cyorezo.

Yagize ati ” twagumye mu rugo pe! abaturage babyumvise kimwe ntihagira numwe ushyira amananiza ku nzego z’ ubuyobozi , ibyo bituma abashinzwe guhangana nacyo babasha kubikora neza kandi mu gihe gikwiye

Niyigaba avuga ko nubwo byari bigoye kubona ibyo kurya, cyane cyane ku baturage batishoboye, biganjemo n’abanyeshuri, ngo abanya Hubei bagaragaje umuco wo gufashanya, ndetse na Leta igerageza kubonera ibyo kurya abari babikeneye ,ariko baguma mu rugo.

Yagize ati ” kuburara abantu baraburaraga , abandi bakarya rimwe ariko icyo abaturage bose bari bahuriyeho ni ukubaha amabwiriza yatanzwe yo kuguma mu ngo .”

Kugeza ubu imibare itangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS igaragaza ko abamaze kwandura ku isi hose ari ibihumbi bikabakaba 417, abo kimaze guhitana ni 18 459 .

Mu Bushinwa bwabanjemo iki cyorezo abanduye bose kugeza ku munsi w’ejo tariki ya 25 Werurwe 2020 bari 81,848  naho abahitanywe nacyo ni 3,287.Ubwandu bushya bwari 107 naho abapfuye ejo ni 4 .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *