Muhanga:Abacuruzi bahinduye umuvuno mu kuriza ibiciro

Yanditswe na Mwizerwa Henri Gilbert

 

Bamwe mu bacuruziza mu mujyi wa Muhanga,mu Ntara  y’Amajyepfo bahinduye umuvuno mu kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze.Baragurisha ariko bakinangira gutanga inyemezabwishyu ngo hato inzego zibishinzwe zitamenya ubu buriganya bwo guhenda abaguzi nkana.

Aba ni bamwe mu bacuruzi bafashwe bazamuye ibiciro mu Karere ka Muhanga bakanacibwa amande y’ibihumbi 200.

Mu bugenzuzi bwakozwe n’inzego z’ubuyobozi n’umutekano mu karere ka Muhanga zatahuye umucuruzi witwa Ukwigize Christophe na Wihogora Rebecca baranguza ibyo kurya nka kimwe mu bikenewe mu buzima bwa buri munsi binemewe gucuruzwa muri iki gihe,bagurisha ku biciro bihanitse ndetse bakima abaguzi inyemezabuguzi ngo baterekana ingano y’amafaranga bishyuye,cyane ko ari hejuru, ugereranije n’ibiciro byashyizweho n’inzego za leta.

Umwe mu batuye mu murenge wa Nyamabuye mu mujyi wa Muhanga  yasobanuriye VALUENEWS  akaga yahuye nako ubwo yaganaga umucuruzi w’umuceli akawumuhera ku giciro kirenze  “ nkubu nkeneye inyemezabuguzi kugira ngo abantu bari kuntuma kubahahira babone uko ibiciro bihagaze ariko umucuruzi urarihingutsa kuko bazi ko bazamuye umuceli ,umutanzaniya waguraga 25000 barawuguhera 29000,maze agahita akubwira ko ujya guhahira aho wabibitse kuko we ntayo atanga”.
Abihuza na bwana Mfurankunda Richard we uvuga ko hari ibiciro bitavuzwe mu itangazo nka gaze n’amakara biri kugura amafaranga  menshi atari asanzwe ,ariko kuko nta yandi mahitamo abaturage bafite bakemera guhendwa kuko ababicuruza bari kubikora mu ibanga.agira ati”nta kundi bari kutwunamaho nyine ko ntaho ibiciro byabyo byatangajwe se?

Nubwo bimeze gutya ariko ,umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Muhanga Kimonyo Juvenal yavuga ko hari ingamba nshya nabo bafashe mu gutahura abo bacuruzi bari gukora uburiganya bagahenda abaturage .
Kimonyo ati : “ nibacuruze uko bisanzwe nabo bararangura uko bisanzwe, ibyo bakora n’ubucabiranya n’undi wese tutarafata nta mbabazi turamuhana, turi kubashakisha hari amakuru twahawe kandi abaturage nabo bahendwa bakomeze baduhe amakuru turabizeza kubabera ijisho ridahuga”.
Bwana Kimonyo avuga ko kuba ibihano biri guhabwa abakora ubu buriganya bitoroshye kuko  bishyuye amande y’ibihumbi 200 buri umwe.

Ati”ibi bituma n’abandi baboneraho ko bidakwiye kuba mu buriganya no kwima abaguzi uburenganzira bwabo ku nyemezabuguzi kuko naba bafashwe basabwe gusubiza amafaranga barengeje ku kiguzi kigenwe”

Mu kiganiro yagiranye na radio y’igihugu, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga madamu Jacqueline Kayitare yasabye ko abacuruzi batakwitwaza ko kuba abantu barasabwe kuguma mu ngo zabo,bivuze ko bagomba kugura bahendwa kuko bizwi ko ibyo bicuruzwa bikenewe mu ngo.Yagize ati” nta mpamvu n’imwe ubikora yagaragaza”

Madamu Kayitare asaba abaturage ko nkuko bakomeje kugaragaza ahakiri intege nke mu bukangurambaga,batahishira n’ababahenda bazamura ibiciro.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *