Yanditswe na UMUHIRE Valentin
Icyorezo cya COVID 19 kiri kugenda gifata intera ikomeye mu bihugu byo ku isi.Kugeza ubu ibihugu bikize nibyo bigaragaramo ubwandu bwinshi ndeste n’ imfu nyinshi , Leta zunze ubumwe za Amerika zikaba ziri ku isonga mu bafite umubare w’abanduye benshi (83,500), nubwo atari yo ifite abantu benshi bamaze kwicwa nacyo (884) nk’u Bushinwa (3293) mu bihumbi bisaga 81 banduye bose hamwe .
Umuyobozi wa OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus
Nubwo iki cyorezo bigaragara ko kibasiye cyane ibihugu bikize, abakurikiranira hafi iby’ ubuzima bavuga ko hari ibihugu bikennye bidafite uburyo na buke bwo guhangana n’iki cyorezo ngo ku buryo hatagize igikorwa ngo byunganirwe mu buryo butandukanye za miliyoni z’abaturage zishobora kwisanga mu kaga.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko hari ibihugu 51 byo ku mugabane wa Afurika, Amerika y’Amajyepfo ndetse na Asia bigaragaza intege nke mu kurwanya iki cyorezo, nyamara ngo bikaba biterwa ahanini no kutagira amikoro yo guhangana nacyo.
Ubuke bw’ibikoresho byifashishwa mu kwita ku barwayi b’iki cyorezo ngo ni ikibazo gikomeye cyugarije ibihugu muri rusange, ariko byagera ku bihugu bikennye bikaba ihurizo.
Umuyobozi wa OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko hari ikibazo cy ibura ry’ ibikoresho byifashishwa mu kurwanya COVID 19 cyane cyane ibikoresho byifashishwa mu kongerera umwuka abarwayi barembye (Vantilator), n’udukoresho twifashishwa mu gupima COVID19 ,nyamara bigaragara ko igisubizo cya mbere kuri iyi ndwara ari ugupima abantu benshi bashoboka kabone niyo baba batagaragaza ibimenyetso.Ariko se ibihugu bifite ubu bushobozi bingana iki ?
Dr Tedros agira ati “ hari abarwayi COVID19 itera umusonga bakananirwa guhumeka kuburyo baba bakeneye ibikoresho byo kubongerera umwuka (ventilator ) kandi ibyo ni bike cyane mu bihugu byinshi.
Udupfukamunwa , imiti isukura intoki (hand sanitizer), gants zo mu ntoki n’ibindi bikoresho byo muri laboratwari, hakiyongeraho n’ ibitanda byakira indembe,ngo ni ikibazo mu bihugu ku buryo no kubona aho bigurwa bitoroshye .OMS ihamagarira ibihugu bifite inganda zikora ibyo bikoresho kongera umubare w’ibyo zikora kugira ngo n’ibindi bihugu bibashe kubona ibyo bikoresha .
Kugeza ubu, umuherwe wo mu gihugu cy’u Bushinwa Jack Ma niwe umaze gutanga ibikoresho byo gupima no kwirinda COVID 19 ku bihugu 54 byo ku mugabane wa Afurika.
Ubushinwa nabwo bwageneye inkunga z ibikoresho n’abaganga igihugu cy’Ubutaliyani nacyo kitorohewe ariko ibindi bihugu hirya no hino ku isi bikomeje kwirebaho kuruta uko byanatekereza ku bindi bihugu bidafite uburyo n’ubushobozi.
Nka Leta zunze Ubumwe za Amerika zimaze gutangaza ko zigiye gushora tiriyoni zisaga ebyiri z’amadorali mu bikorwa byo guhangana n’iki cyorezo.